Kigali

Byafashe indi ntera! Imodoka y'umutamenwa Bobi Wine aherutse guhabwa iri gukorwaho iperereza n'Igisirikare na URA

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/02/2021 14:51
0

Ba maneko kabuhariwe b'ikigo cy'imisoro n'amahoro muri Uganda (Uganda Revenue Authority/URA), abo mu gisirikare n'igipolisi bari gukora iperereza ku modoka y'umutamenwa Bobi Wine uyoboye ishyaka NUP ritavuga rumwe n'ubutegetsi aherutse guhabwa.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, ni bwo aba ba maneko kabuhariwe b'icyigo cy'imisoro y'amahoro bagiye mu rugo rwa Robert Kyagulanyi i Magere muri Wakiso, baherekejwe n'abo mu gisirikare ndetse n'igipolice. 

Abagiye mu iperereza nta makuru na make bigeze batangaza y'icyo rigamije. Icyakora bamwe mu barwanashyaka ba NUP Bobi Wine abereye umuyobozi bemeje ko iri tsinda rigari rya ba maneko kabuhariwe ryajyanwe no gukora iperereza ku modoka y'umutamenwa uyu mugabo aherutse guhabwa nk'impano.


Bobi Wine yasabwe ko tariki 31 Werurwe azaba yamaze gutanga imyirondoro yose y'iyi modo no kubona ibyangombwa byuzuye byayo. Muri iki cyumweru nibwo Bibi Wine yahawe imodoka y'umutamenwa idashobora kwinjiramo isasu yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8, ifite purake nimero UBJ 667F. Nyuma yo kuyihabwa yavuze ko ari impano yagenwe n'abakunzi be.

Exposeduganda cyanditse ko cyatohoje amakuru kigasanga aba ba maneko bari gukora iperereza kuri iyi modoka bakaba bagamije mkumenya byinshi birimo imikorere yayo, imisoro yatanzwe kugirango ibonerwe purake, abantu ishobora gutwara n'ibindi.


Kuwa kabiri nibwo aba bamaneko bagiye kwa Bobi Wine

Muri Mutarama uyu mwaka umuyobozi ukomeye mu ngabo za Uganda Inspector General George Bamugemereire yategetse ko Bobi Wine ko agaragaza umutungo we naho yawukuye. Muri uwo mutungo yashyizemo inzu, ubutaka ndetse n'ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND