RFL
Kigali

Uburyo 7 ushobora gutakaza ibiro 10 mu buryo bwihuse kandi bworoshye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/02/2021 12:34
0


Ibiro byose waba ushaka gutakaza, gukuraho ibiro biragora. Ntibisaba ko uhindura imirire n’imyitwarire gusa, ahubwo binasaba kwihangana ugategereza uko bigenda bigabanuka.



Ibintu 7 byagufasha gutakaza ibiro 10 mu buryo bwihuse:

1. Kubara 'Calories' urya

Mu gihe ushaka kunanuka n’imibare idasaba amashuri menshi; ibyo winjiza bigomba kuba bicye kurusha ibyo usohora.

Kubara calories bigufasha kumenya neza ibyo winjiza, bityo waba winjiza ibiruta ibyo usohora ukamenya ibyo uhindura.

Mu gihe utazi uburyo wabara calories, hano hari application washyira muri telephone zikagufasha. Dore zimwe muri zo Myfitnesspal cyangwa Shealth

2. Kugabanya cyane ibinyamasukari

Nubwo benshi bakunze kwibeshya ko ibinyamavuta aribyo byongera ibiro cyane, mu gihe bashaka kugabanya ibiro bagahagarika kurya ibirimo amavuta byose, ariko sibyo.

Ibinyamasukari cyane cyane ibyahinduwe (harimo ibisuguti, amasukari mva ruganda, imitobe, umuceri, imigati n’ibindi) biba bifite urugero rw’isukari iri hejuru cyane kurusha iyo umubiri ukoresha, kubera byinjira mu mubiri vuba cyane, bitera gusonza vuba bityo ugahora urya kenshi.

Iyo amasukari abaye menshi, umubiri uyahindura ibinure, bigatera kwiyongera ibiro. Mu gihe ushaka gutakaza ibiro vuba, gerageza kugabanya ibinyamasukari mu byo kurya byawe.

3. Kurya kenshi ibikungahaye kuri fibres

Fibres zigenda gahoro mu gifu kandi zigatindamo, ibi bigufasha kumva uhaze igihe kirekire. Mu gihe wumva uhaze, bigufasha kutarya cyane, bityo calories winjiza zikagabanuka. Imbuto, imboga n’imbuto zitandukanye ni isoko nziza ya fibres zagufasha kugabanya ibiro mu buryo bwihuse.

4. Kunywa amazi menshi

Kunywa amazi menshi bigufasha gutakaza ibiro mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Ushobora kunywa amazi uri kurya, kuko bigufasha guhaga vuba bityo nturye byinshi. Dufashe urugero rwagaragajwe n’ubushakashatsi; abantu banywaga 500 ml z’amazi mbere yo kurya byagabanyije calories bafata ku rugero rungana na 20%. Kugira ngo ubone impinduka wifuza, gerageza kunywa amazi hagati ya litiro 1 n’2 ku munsi.

5.Kongera ibyo urya bituruka kuri proteyine

Kugira ngo utakaze ibiro mu buryo bwihuse, gerageza kurya ibikungahaye kuri proteyine. Indyo ikungahaye kuri proteyine byagaragaye iko ifasha mu kugabanya ibinure cyane cyane ibyo ku nda, kurinda uburemere bw’imikaya (muscle mass) ndetse no kwihutisha imikorere y’umubiri.

Proteyine zifasha kandi kugabanya ubushake bwo kurya, bityo nturye calories nyinshi udakeneye. Inyama, ibikomoka ku nkoko n’amafi, utubuto duto n’imboga zimwe na zimwe ni bimwe mu bikungahaye kuri proteyines.

6. Kurya gahoro kandi utuje

Kurya gahoro gahoro ni ingenzi cyane mu gihe wifuza kugabanya ibiro. Muri iki gihe aho usanga umwanya warabaye mucye ku bantu benshi, usanga abantu bose barya biruka, cyangwa se bahugiye mu bindi.

Kwicara utuje ukarya gahoro gahoro, bifite akamaro kanini, kuko uretse kugufasha kwihutisha kugabanya ibiro no kugabanya kurya byinshi bigufasha ndetse kumva uburyohe bw’ibyo uri kurya kuko uba ubishyizeho umutima.

7.Kuryama igihe gikwiriye

Nta washidikanya ko kuryama neza bigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umubiri. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 68,183 bari hejuru y’imyaka 16, bwasanze abaryama amasaha 5 cg munsi yaho, bariyongereyeho 1.14 kg kurusha abagore baryama amasaha ageze kuri 7.

Kuryama igihe gito cg se kumara igihe kinini udasinzira neza byongera ikorwa ry’imisemburo itera inzara, bityo ubushake bwo kurya bukazamuka n’ibiro bikiyongera. Gerageza kuryamira amasaha adahinduka kandi uryame igihe gikwiye. Ibi bizagufasha gutakaza ibiro mu gihe gito.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND