RFL
Kigali

Kigali: Umuryango wa Liliane na James wibarutse imfura z'abana bane b'impanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2021 14:29
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 08/01/2021 Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangaje inkuru nziza y'umuryango wibarutse abana 4 b'impanga, akaba aribo babyeyi ba mbere bibarukiye muri ibi bitaro abana bane b'impanga muri uyu mwaka wa 2021.



Mu butumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwa Twitter, byavuze ko umwaka wa 2021 utangiranye urumuri muri ibi bitaro by'umwihariko ku muryango wa Liliane na James bibarutse abana bane b'impanga. Wari umuryango w'abantu babiri none ubaye umuryango w'abantu batandatu, ibisobanuye ko aba bana babyaye ari imfura zabo.

King Faisal Hospital iti "2021 yatangiranye itabaza mu bitaro bya King Faisal ariko cyane cyane kuri Liliane na James, ababyeyi ba mbere bahawe umugisha w'abana bane b'impanga. Wari umuryango w'abantu 2, none ubu ni umuryango w'abantu 6. Twishimiye cyane kubibona". Benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter bishimiye cyane iyi nkuru banashimira abaganga b'ibi bitaro babibafashijemo.


Liliane na James bibarutse abana bane b'impanga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND