Ababyeyi bafite abana babarizwa mu muryango One Help One Direction Ihumure bahawe impamyabumenyi z’amasomo bari bamaze amezi atatu biga ajyanye no kwihangira imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere badateze akimuhana.
Ababyeyi 30 bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ni bo bahawe aya mahugurwa ajyanye n’imirimo itandukanye ibyara inyungu nk’ubudozi, gukora inkweto, gukora imitako yo mu nzu n’ibindi.
Umuryango OHODI [One Help One Direction Ihumure] usanzwe ukora ibijyanye no guhindura imibereho y’abana babayeho mu buzima bugoye.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Amani Rene Pacifique yavuze ko kubera ibihe Isi irimo by’icyorezo cya Covid-19 biyemeje guhugura ababyeyi imirimo itandukanye ibyara inyungu bakora muri iki gihe bakiteza imbere.
Yagize ati “Dusanzwe twita ku guhindura imibereho y’abana babo, bityo rero muri ibi bihe bya Covid--19 bitoroheye buri mu nyarwanda wese kugeza no kubari bafite akazi twasanze ko kuba twatanga ubufasha bwiribwa bidahagije gusa kuri aba babyeyi kuko na nyuma y’ejo barabikenera icyiza ni ukubaharurira inzira z’uko bazajya babyibonera binyuze mu mirimo y’amaboko yabo."
Umwe mu babyeyi bahawe amahugurwa, Uwineza Aliane we yavuze ko yatangiye kubyaza umusaruro aya mahugurwa yahawe mu gihe cy’amezi atatu. Uyu mubyeyi yatangiye kwikorera aho aoda inkweto zizwi nka ‘Sandals’.
Ati “Amahugurwa yaramfashije ku bwanjye ubu mfite n’abakiliya natangiye gukorera inkweto zifunguye “Sandals”.
Perezida w’uyu Muryango, Tuyisenge Claude yavuze ko bahuye n’imbogamizi zo kutabona ibikoresho bigezweho by’imfansha nyigisho kuri ababyeyi, ariko ko bakoze ibishoboka ubumenyi bugatanwa.
Uyu muryango wizeje aba babyeyi gukomeza kubakorera ubuvugizi bagashakirwa uko bazashyira mu ngiro ibyo bize muri aya mahugurwa.
Bazafashwa kandi gukora ibikoresho biri mu murongo w’ibikorerwa mu Rwanda bateze imbere ‘Made in Rwanda’.
Tuyisenge Claude President w’uyu muryango akaba yagarutse ku mbogamizi zu ubushobozi bucye kubigendanye ni ibikoresho byo gufasha abahugurwa kwihugura koko mu buryo bwuzuye abasaba kujya kwiga gukoresha neza ibyo bafite.
Umuryango wasezeranyije ababyeyi gukomeza kubakorera ubuvugizi bashakirwa uburyo bashyira mu ngiro ibyo bize, ejo ni ejo bundi tugatangira kubona ibikorwa byabo(products) ku isoko rya made in Rwanda bagashakirwa n’amasoko. Kuzamuka kw’ababyeyi ni ukuzamuka k’umuryango mugari w’abanyarwanda.
Umuryango One Help One Direction Ihumure watangijwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2014 kugeza ubu ukaba ugizwe n’abanyamuryango 37.
Uyu muryango ufite intego yo kugarurira icyizere abana bakennye binyuze mu guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umwana.
Byari ibyishimo ku babyeyi basoje amahugurwa y'amezi atatu ku kwihangira imirimo
Uhereye ibumoso: Amani Rene Pacifique Umuhuzabikorwa w'Umuryango One Help One Direction, Umubyeyi wahuguwe ndetse na Tuyisenge Claude Perezida w'uyu muryango washinzwe mu 2014
Uwineza Aliane yishimira ubumenyi yakuye muri aya mahugurwa yatangiye no kubyaza umusaruro
Bamwe mu babyeyi basangizanya ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa yari amaze amezi atatu
Ifoto y'urusange y'ababyeyi ndetse n'ababafashije muri aya mahugurwa yateguwe n'umuryango One Help One Direction
Inkuru: Ruzindana Eric
TANGA IGITECYEREZO