RFL
Kigali

Rwanda PL: Imikino ya Rayon Sports na Rutsiro FC yongeye gusubikwa kubera COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2020 13:01
0


Ku munsi wa kabiri wikurikiranye, imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda Rayon Sports na Rutsiro FC yagombaga gukina, yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije aya makipe yakinnye umunsi wa mbere gusa.



Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda izakomeza ku wa Kane no ku wa Gatanu hakinwa umunsi wa gatatu, byari biteganyijwe ko ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, Rayon Sports izaba iri ku kibuga cya Kamarampaka i Rusizi, ndetse kuri uwo munsi i Rubavu Rutsiro FC ikazaba yakiriye Gasogi United, ariko iyi mikino yombi yasubitswe, kubera ko aya yombi akiri mu kato ka Coronavirus.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje aya makipe ko atazakina imikino y'umunsi wa gatatu, ko bazemererwa gusubira mu kibuga igihe bazaba bakize neza, nta bibazo bateza.

Rayon Sports na Rutsiro FC zashyizwe mu kato nyuma y’uko Rayon Sports ibonetsemo abakinnyi bane banduye COVID-19 ku wa Gatanu mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, hari abandi umunani byagaragaye ko barwaye iki cyorezo, bose hamwe bakaba babaye 12.

Abandi bakinnyi ba Rayon Sports 16 basubukuye imyitozo, aho iyi kipe isanzwe ikorera mu Nzove, mu gihe Rutsiro FC iza gupimwa bwa kabiri kuri uyu wa Gatatu kugira ngo harebwe uko abakinnyi bahagaze.

Uko amakipe azahura ku munsi wa gatatu wa Shampiyona:

Ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020

Espoir FC vs Rayon Sports (Wasubitswe)

Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15:30)

Bugesera FC vs Police FC (Bugesera, 15:00)

Rutsiro FC vs Gasogi United (Wasubitswe)

AS Muhanga vs Gorilla FC (Stade Muhanga, 15:00)

AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:00)

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020

APR FC vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15:00)

Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15:00)

Umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC wabonetsemo abarwayi 4 ba Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND