Kigali

Ese koko kunywa isegereti byakurinda ubukonje mu bihe by’imvura?

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/12/2020 8:28
0


Muri ibi bihe by’imvura usanga higanje ubukonje bukabije aho abantu benshi baba bahanganye no gushaka icyatuma babona ubushyuhe nibura kugeza hongeye kuboneka izuba.



Mu bikorwa rero byo kwirinda ubukonje usanga hari abahitamo gukongeza itabi bakanywa, ugasanga abarinywaga bongereye inshuro barinywa cyangwa hakaba na bamwe bandi barinywa nk’abatangizi bibwira ko bari kurwanya imbeho nyamara ububi bw’itabi burenze kure uko baba bibwira.

Kunywa itabi ngo urarwanya imbeho ntacyo bitanga, ntabwo bituma ritakugiraho ingaruka ndetse rishobora no kugukoroneza ukazisanga warabaye umugaragu waryo.

Itabi ntabwo rikuzanira ubushyuhe mu bihe by’imbeho kuko bumara agahe gato. Cya gihe uba ukirifite mu ntoki ryaka nibwo wumva ako gashyuhe ukibwira ko ari izindi mbaraga rifite ariko sibyo, ni uriya muriro riba ryaka inyuma ari nayo mpamvu iyo urimaze ukomeza gukonja nk’uko wari umeze.

Ubusanzwe itabi rishobora kukuzanira ibyago bya kanseri y’ibihaha, izindi ndwara z’ibihaha, n’ubundi burwayi butandukanye buterwa no kunywa itabi.

 

Dore bimwe mu byo ukwiye gukora wirinda ubukonje bukabije aho kunywa itabi:

1. Imyitozo ngororamubiri: Ushobora gukora iyi myitozo nko kugendagenda, kwiruka, gusimbuka, kubyina, uturimo n’ibindi bishobora gutuma amaraso ashyuha ugashira imbeho aho kwibeshya uyobera ku itabi.

Iyi myitozo ituma ugira n’ubuzima bwiza muri rusange, igafasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bigafasha igogora rikagenda neza  mu gihe itabi rigushyira mu kaga ko kurwara izindi ndwara.

 

2. Kurya imbuto zihagije: Kurya imbuto mu bihe by’ubukonje bigufasha kongera intungamubiri n’imyunyu ngugu bifasha kurwanya umwanzi wese watera umubiri harimo n’ubukonje.

 

3. Kurya ibyiganjemo vitamine: Kurya ibiryo bibonekamo vitamine C,E,D,A ni ingenzi. Izi rero ntiziboneka mu itabi ahubwo ziboneka mu mafunguro atandukanye zikakugirira umumaro kuruta iryo tabi ryakwangiza.

 

4. Kunywa icyayi gishyushye: Iki cyayi kibaye kirimo n’amata byaba akarusho kuko bigufasha gushyuha mu mubiri ari nako binakongerera intungamubiri utabona mu itabi. Icyayi kirimo amata kiba gikungahaye kuri karisiyumu ikenerwa mu mikurire, kwirema kw’amagufa no gukomera kwayo n’amaraso.

 

5. Ambara imyenda yo kwifubika: Imyenda iragufubika ugashira ubukonje ariko itabi ntirigufubika. Ambara imyenda ishyushye nibiba na ngombwa uyigire myinshi niba wumva ubukonje bukabije.

 

Abafite imyumvire yo kunywa itabi ngo baririnda imbeho ni ukwibeshya kuko ubushyuhe bwaryo burangirana n’igishirira riba riri kwaka. Muri ibi bihe by’ubukonje, mwirinde kunywa itabi mutazashyira ubuzima mu kaga, ahubwo muyoboke izindi nzira nziza twavuze haruguru.

Src: elategist






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND