RFL
Kigali

Rayon Sports yahakanye ko nta mukinnyi wayo urwaye Malaria mbere yo guhura na Rutsiro FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 13:24
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwanyomoje amakuru yavugwaga ko Abakinnyi bayo barimo rutahizamu Sugira Ernest barwaye Malaria, ndetse ko bashobora no kutagaragara ku mukino wa mbere wa shampiyona bazakina na Rutsiro FC ku wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020.



Guhera ku wa kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2020, hakwirakwijwe amakuru ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon sports barimo Sugira Ernest na Mugisha Gilbert barwaye Malaria, ndetse batazagaragara ku mukino wa mbere wa shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2020/21, izakina na Rutsiro FC ku wa gatanu i Rubavu.

Aya makuru yanyomojwe n'umuvugizi w'iyi kipe Jean paul Nkurunziza, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, aho yavuze ko nta mukinnyi wa Rayon Sports urwaye malaria, kandi bose bameze neza kandi bazagaragara ku mukino wa Rutsiro FC.

Yagize ati "Ayo makuru si yo ni ibihuha, nta mukinnyi wa Rayon Sports urwaye malaria".

"Gilbert niwe wari umaze iminsi afite ikibazo ku kuguru, ariko nawe yagarutse mu myitozo, abakinnyi bose ba Rayon Sports bameze neza kandi barahari ku mukino wa Rutsiro".

Djamal Mwiseneza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, we amaze iminsi arwaye ndetse ashobora kutajyana n'ikipe i Rubavu ku mukino wa Rutsiro Fc.

Kugeza magingo aya Sekamana Maxime ntaragera mu mwiherero w'ikipe iri kwitegura umwaka w'imikino wa 2020/21 kubera amafaranga y'u Rwanda miliyoni 4 asaba kubanza guhabwa mbere yo kwiyunga kuri bagenzi be mu mwiherero.

Rayon Sports yahuye n'uruhuri rw'ibibazo muri uyu mwaka, ifite intego yo kwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w'imikino nyuma yo kwiyubaka ikagura abakinnyi batandukanye ndetse n'abatoza bashya.

Rayon Sports yatangaje ko Sugira ameze neza nta kibazo cya Malaria afite

Gilbert Mugisha yakize imvune yari afite nta malaria arwaye

Sekamana Maxime na nubu ntaritabira umwiherero wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND