RFL
Kigali

Muzatwumva! AS Kigali mu myitozo ya mbere yakoreye muri Botswana - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2020 12:55
0


AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup, yakoze imyiyozo ya mbere kuva yagera muri Botswana ku wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020, aho yitegura umukino izahanganamo na Orapa United bafite icyizere cyo kuzayikuraho amanota 6 mu mikino ibiri bagiye gukina.



Iyi kipe itozwa na Eric Nshimiyimana, yakoze imyitozo ngororangingo muri Gym, mbere yo gutangira imyitozo yo gukora ku mupira.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yashyizeho amafoto menshi amakinnyi bari mu myitozo muri Gym, banandika ko ikipe yakoze imyitozo ya mbere i Gaborone, barenzaho ijambo rigira riti 'Muzatwumva'.

Abakinnyi 20 batarimo myugariro wo hagati, Bishira Latif wavunitse ndetse na Ndekwe FĂ©lix bafite ibibazo by'imvune, nibo bari kumwe n'umutoza Eric Nshimiyimana muri Botswana, aho bashaka itsinzi mu mikino yombi bazakina na Orapa united.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko uyu mwaka bwifuza ko iyi kipe izakina imikino yo mu matsinda ya CAF Confederations Cup, ndetse batangaje ko bisa nkaho Orapa bayisezereye kuko ubu batangiye gutekereza kuri KCCA yo muri Uganda bazakina mu ijonjora rya kabiri nibasezerera Orapa United mu ijonjora ry'ibanze.

Abakinnyi ba AS Kigali bakoze imyitozo ya mbere kuva bagera muri Botswana

Kwizera pierrot wari umaze igihe yaravunitse yiteguye gufasha ikipe ye uyu mwaka

Nsabimana Eric Zidane na Pierrot mu myitozo ngororamubiri

Kayitaba Jean Bosco mu bakoze imyitozo ya mbere

Rutahizamu Tchabalala umwe mu bakinnyi bashya AS Kigali yaguze muri uyu mwaka

Hakizimana Muhadjiri yakoze imyitozo ya mbere ya AS Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND