Mu Rwanda amakipe abayeho mu buzima butandukanye, ibi bituma n'amahame agenga abakozi ba buri kipe aba atandukanye, hari bimwe umukinnyi cyangwa umutoza w'ikipe runaka akora bikamubyarira amazi n'ibisusa ariko byaba ku bakozi b'indi kipe bikaba ibisanzwe akazi kagakomeza.
APR FC ni imwe mu makipe yo mu Rwanda agira amahame n'amategeko akomeye agenga abakozi bayo, bisaba kwitwararika no kugendera mu murongo watanzwe kugira ngo urambe muri iyi kipe.
Hamaze kugaragara ingero z'abakinnyi batandukanye iyi kipe yirukanye bidaturutse ku musaruro muke bagaragaje ahubwo kuba ataragendeye muri wa murongo ubuyobozi bw'iyi kipe bwagennye kuri buri mukozi wayo.
Ntabwo amakipe yose yo mu Rwanda ayobowe kimwe kuko usanga amategeko aba muri APR FC hari andi makipe atayagira, kenshi na kenshi usanga bakunda kuyatunga agatoki ko ahoramo akavuyo n'akajagari.
Gusa ariko abantu ntibakunda ibintu bimwe, kuko hari abakinnyi batangaje ko bakinira amakipe yose yo mu Rwanda ariko batakinira APR FC kubera aya mategeko ahaba.
Nyuma yo kuganira n'abakinnyi batandukanye, yaba abakinnye muri APR FC mu myaka yashize ndetse n'abayikinamo magingo aya, bakaduha ishusho y'ubuzima abakinnyi ba APR FC babamo, twaguhitiyemo ibintu 5 byatuma umukinnyi wa APR FC yirukanwa bidaturutse ku musaruro mubi yagaragaje.
1.Imyitwarire mibi y'umukinnyi ivanze n'agasuzuguro (Indiscipline)
Ntabwo APR FC yihanganira umukinnyi ufite imyitwarire mibi, utazi kubana neza na bagenzi be, abatoza cyangwa abayobozi. Iyo ugaragaweho agasuzuguro uri umukinnyi wa APR FC baguhambiriza izuba riva, bidatututse ku musaruro muke mu kibuga.
Hari ingero nyinshi z'abakinnyi bagonzwe n'iri tegeko, ariko bahabwa amahirwe yo kwihanangirizwa no guhabwa gasopo yo guhindura uko bagenzaga, ariko uwinangiye ahita yirukanwa.
2. Kujya mu itangazamakuru utabiherewe uburenganzira
Mu byo APR FC itegeka abakinnyi bayo harimo no kutajya mu itangazamakuru, kubera ko ubuyobozi bw'iyi kipe buba budashaka ko amakuru y'ikipe amenyekana keretse gusa ayo ubwabo bitangarije.
Iyo umukinnyi abirenzeho akavugana n'itangazamakuru atabiherewe uruhushya bahita bamwirukana nta nteguza cyangwa ibindi biganiro bibayeho, kuko bifatwa nk'agasuzuguro.
3. Kutubahiriza igihe no kutagendera kuri gahunda y'ikipe
APR FC ntiyihanganira na gato umukinnyi utubahiriza gahunda umutoza cyangwa ubuyobozi bwagennye, nta mukinnyi w'iyi kipe y'ingabo z'igihugu watinyuka gusiba imyitozo atabiherewe uruhushya cyangwa gukererwa kugera ku myitozo ngo bimugwe amahoro.
Biba inshuro imwe ugasabwa ibisobanuro, ukanihanangirizwa, ariko iyo bibaye insubira uhita werekwa umuryango.
4. Imyitwarire y'umukinnyi hanze y'ikibuga
Benshi mu bakinnyi mu Rwanda cyangwa hanze yarwo usanga hanze y'ikibuga batavugwa neza kuko hari imico ibagaragaraho itari myiza harimo ubusinzi n'uburaya, kurwana no kubangamira abantu ndetse n'ibindi.
Umukinnyi wa APR FC agaragaweho kimwe muri ibi bikorwa bitarimo ubunyangamugayo hanze y'ikibuga, ahita asezererwa nta biganiro bibaye, kuko ngo aba aharabika izina ry'ikipe kandi aba yakoze ibitari mu ndangagaciro zabo.
5. Kunenga umukinnyi mugenzi wawe, umutoza cyangwa umuyobozi
Ku mukinnyi wa APR FC birabujijwe kunenga cyangwa kuvuga nabi umukinnyi mugenzi wawe,umutoza cyangwa umuyobozi, kuko ngo uba wataye inshingano zawe ukajya gukora ibitakureba, urabihanirwa bikomeye.
Iyo bigaragara ko bidakomeye cyane nk'iyo wakimbiranye n'umukinnyi mugenzi wawe bidakanganye mutegekwa kwiyunga mukanihanangirizwa byaba insubira mukirukanwa. Iyo bigaragara ko watunze agatoki umukinnyi, umutoza cyangwa umuyobozi mu ikipe, uhita wirukanwa nta mananiza abayeho.
TANGA IGITECYEREZO