RFL
Kigali

Odion Ighalo wa Manchester United yibasiye Leta ya Nigeria ishinjwa kwica abaturage bari mu myigaragambyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/10/2020 17:22
0


Rutahizamu w'ikipe ya Manchester United, Odion ighalo, yanenze bikomeye Leta ya Nigeria ku gikorwa kigayitse yakoze cyo kwihekura ikica abaturage bari mu myigaragambyo basaba impinduka nyuma y'igihe batotezwa n'urwego rwa polisi rwitwa SARS.



Abanya-Nigeria bari hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye ubwicanyi n’urugomo rukomeje gukorwa n’umutwe wa polisi witwa Special Anti-Robbery Squad (SARS).

Benshi mu byamamare bitandukanye ku Isi bakomeje kwamagana Leta ya Nigeria kubera ubwicanyi yakoreye abaturage bari mu myigaragambyo.

Ighako yagize ati “Bayobozi ba Nigeria, biteye agahinda kuba muri kwica abaturage banyu, kohereza abasirikare kurasa abaturage bari kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo? Ntabwo bikwiriye. Ntewe isoni namwe. Turabarambiwe kandi ibi ntitwabyihanganira”.

SARS yasheshwe kuwa 11 Ukwakira 2020, ariko abaturage baracyigaragambya bawamagana kubera ibikorwa bibi byawo, abantu 2 bongeye kurasirwa mu myigaragambyo kuri uyu wa kabiri.

Ingabo za Nigeria zavuze ko atarizo zarashe aba bantu ariko ubu bwicanyi bwakongeje uburakari bw’ibyamamare bitandukanye bifitanye isano n’iki gihugu kiri mu bikize ku Isi.

Umukinnyi ukomeye mu mukino w'iteramakofe Anthony Joshua nawe ukomoka muri Nigeria  yagaragaje ko adashyigikiye na gato Leta ya Nigeria kubera ubu bwicanyi bwakozwe n’abashinzwe umutekano.

Ighalo wamaze gusezera mu ikipe y'igihugu ya Nigeria 'Super Eagles' yasabye abatuye Isi gusengera igihugu cya Nigeria ndetse no gukurikira ibiri kukiberamo.

Ighalo yamaganye ubwicanyi bwakozwe n'abashinzwe umutekano muri Nigeria

Ighalo yasabye Isi yose gusengera Nigeria

Ighalo ni umwe mu bari gufasha cyane Manchester united





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND