Kigali

Ngiye guhindura byinshi! Kaze Cedric nyuma yo kugirwa umutoza mushya wa Yanga Africans

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2020 14:09
0


Umurundi wafashe amahugurwa mu irerero rya FC Barcelona, Kaze Cedric, niwe wagizwe umutoza mushya wa Yanga Africans asimbuye umunya-Serbia Zlatco Krmpotic uheruka kwirukanwa nyuma y'iminsi 37, asezeranya abafana ko agiye gukora impinduka zikomeye.



Nyuma yo kugirwa umutoza mushya wa Yanga, Kaze Cedric abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yishimiye icyizere yagiriwe, asezeranya abafana ko ubufatanye buzatuma bagera kure.

Yagize ati"Nishimiye kuba nagizwe umutoza w'iyi kipe y'amateka, ifite abafana beza, imwe mu makipe meza muri Afurika, dushyize hamwe tuzagera kuri byinshi".

Uyu mutoza watoje Mukura Victory Sports yo mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Mwanaspoti ko agiye gukora impinduka zigaragara muri iyi kipe, haba mu mikinire ndetse n'umusaruro.

Yagize ati"Ndifuza ko Yanga ikina umupira mwiza, iyobora umupira ikarema uburyo bwinshi imbere y'izamu. Niba twakinnye n'ikipe yugarira, nshaka ko tuzajya dukina umupira usomeka ku buryo tubategeka nabo gukina. Nshaka ko ikipe yanjye igota ikibuga, ku buryo tuzajya dukina twitaruye izamu ryacu, tubasatire tubatsinde tunabarusha".

"Si nigeze nsinzira mu ijoro, naraye ndeba amashusho y'iyi kipe, ndeba abakinnyi bose uko bitwara, nzagenda mfasha umukinnyi ku mukinnyi, ku buryo izahinduka ikipe nifuza kandi izatanga umusaruro nifuza".

Kaze Cedric afite impamyabushobozi mu butoza ya  CAF A License, akaba yarananyuze mu irerero rya FC Barcelona aho yakuye amahugurwa mu butoza.

Kaze yatangaje ko Yanga Africans ifite abakinnyi beza kandi bashoboye ku buryo atekereza ko nibashyira hamwe, ubuyobozi bukababa hafi bazagera kuri byinshi.

Kaze azafatanya na Juma Mwambusi ndetse na Niyonkuru Vladimir nawe ukomoka mu Burundi.

Mu mikino itanu ya shampiyona ya Tanzania imaze gukinwa muri uyu mwaka w'imikino, Yanga africans iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 13, ikaba yaratsinze imikino 4, inganya umukino umwe.


Ubutumwa bwa Kaze Cedric ku bafana b'ikipe ya Yanga Africans

Kaze Cedric yatoje Mukura yo mu karere ka Huye aza gusezera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND