Kigali

VOLLEYBALL: Niyogisubizo Taison yasinye muri UTB VC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2018 13:46
1


Niyogisubizo Taison wakiniraga ikipe ya KIrehe Volleyball Club yayivuyemo agana muri UTB VC imwe mu makipe akataje mu rugamba rwo kwiyubaka bategura umwaka w’imikino utaha.



Niyogisubizo wanakinnye muri KVC yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri UTB VC iheruka kuzana Nyirimana Fidele nk’umutoza mukuru bakuye muri Gisagara VC ifite igikombe cya shampiyona.

UTB VC yasoje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona  2017-2018 nyuma yo gusinyisha Niyogisubizo Taison imukuye muri Kirehe VC kuri ubu hategerejwe kureba uko barangizanya na Mahoro Nsabimana Ivan nawe wenda kuyiganamo nk’uko amakuru ava muri iyi kipe aba abivuga.

Niyogisubizo Taison ubu ni umukinnyi wa UTB VC

Niyogisubizo Taison ubu ni umukinnyi wa UTB VC mu gihe cy'imyaka ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank6 years ago
    N'umwana w'umuhanga ufite byinshi azageza kuri UTB cyane k abonye n'umutoza utatinya kuvug ko ari mwiz mu rwanda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND