Kuva kuwa 27 Ukwakira 2017 kuzageza kuwa 5 Ugushyingo 2017 mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis. Kugeza kuri uyu wa Kane hakinwaga imikino ya ya kimwe cya 4 yasizemo abanyarwanda babiri barimo Havugimana Olivier na Gisele Umumararungu babashije gukomeza.
Umumararungu yageze mu mikino ya ½ atsinze undi Munyarwandakazi Umulisa Joselyne amaseti 2-1 (2-6, 6-2 na 6-3) mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017. Ku rundi ruhande, Havugimana Olivier n’undi munyarwanda rukumbi (mu bagabo) usigaye muri aya amarushanwa kuko yageze ku mukino wa ½ atsinze Niyigena Etienne (Rwanda) amaseti 2-0 (6-4, 6-1).
Mu mikino ya ½ iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017, Umumararungu Gisele aracakirana na Aisha Niyonkuru (Burundi). Niyonkuru yageze kuri iki cyiciro atsinze Mutuyimana Chantal (Rwanda) amaseti 2-0 (6-1, 6-2).
Havugimana Olivier agomba guhatana na Duncan Mugabe mu mikino ya ½ cy’irangiza kuko uyu Mugabe uhabwa amahirwe yo gutwara irushanwa yageze aha atsinze Mubarak Harerimana amaseti 2-0 (6-3 na 6-2).
Imikino ya ¼ yarangiye kuri uyu wa Kane:
Imikino ya ¼ mu bagabo babigize umwuga:
- Duncan Mugabe (UG) yatsinze Mubarak Harerimana(RW) amaseti (6-3,6-2)
- Ismael Changawa Mzai (KENY) yatsinze Dieu donne Habiyambere(RW) amaseti 2-0(6-4,6-1)
-OLivier Havugimana yatsinze Etienne Niyigena (RW) amaseti 2-1(6-4,3-6,7-5)
-David Oringa (UG) yatsinze Christian Diamba (RDC) amaseti 2-0(7-5,7-4)(4)
Imkino ya ¼ mu bagore babigize umwuga:
-Gisele umumararungu (Rw) yatsinze Umulisa Joselyne (RW) amaseti 2-1(2-6,6-2,6-3)
-Shufaa Changawa (KENY) yatsinze Olive Tuyisenge (RW) amaseti 2-0(6-2,6-0)
-Hosiane Kitambala(BUR) yatsinze Megane ingabire (RW) amaseti 2-0(6-2,6-3)
-Aisha Niyonkuru (BUR) yatsinze M Chantal Mutuyimana (RW) amaseti 2-0(6-1,6-2)
Gahunda y'Imikino ya 1/2
Abagabo babigiz umwuga:
-Duncan Mugabe vs Olivier Havugimana
- David Oringa Ismael(UG) vs Changawa mzai ( KENY)
Abagore babigize umwuga:
-Gisele Umumararungu (RW) vs Aisha Niyonkuru (BUR)
-Shufaaa Changawa(KENY) vs Hosiana Kitambala(BUR)
Umumararungu Gisele (wambaye umupira w'umweru) yageze muri 1/2 atsinze Umulisa Joselyne (wambaye umupira w'iroza)
Umulisa Joselyne yatsinzwe na Gisele Umumararungu muri 1/4 cy'irangiza
Havugimana Olivier ugomba kwisobanura na Duncan Mugabe umugande uhabwa amahirwe
Duncan Mugabe umugande ufite amahirwe yo kwegukana igikombe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO