Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yavuze ko atewe agahinda no kuba myugariro Kayigamba Jean Paul asanzwe agenderaho yaranyweye inzoga agasinda akabura uko ajya mu mwiherero bityo bagatsindwa na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro 2018.
Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo Rayon Sports yari imaze kubatsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23’ ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 43’ w’igice cya mbere.
Ruremesha yavuze ko bimwe mu byatumye Etincelles FC idahagarara neza muri uyu mukino byaturutse ku kuba Kayigamba Jean Paul bamubuze muri uyu mukino ku mpamvu zo kuba yaranyweye inzoga zirengeje urugero agasinda agatererana ikipe nyamara yari ari kuri gahunda yo gukina. Yagize ati:
Kuba tutari dufite umukinnyi Kayigamba nabyo byatugoye. Gusa navuga ko abatoza bo mu Rwanda dufite akazi gakomeye. Kuba umukinnyi azi ko ariwe ugenderaho ari nkawe uhetse ikipe yarangiza agasiba umwiherero, akajya mu kabari akanwa inzoga akageza mu gitondo, turacyafite akazi gakomeye.
Ruremesha yakomeje avuga ko mu buzima bwe atajya akunda kuvuga ku makosa y’abakinnyi ariko ko ibyo yakorewe na Kayigamba Jean Paul yabuze uko abisobanura. Gusa ngo bagomba kuganira n’abayobozi bakareba uko bahana uyu musore.
“Ni gacye nkunda kuvuga ku makosa y’abakinnyi ariko ubu birambabaje cyane. No kuba bagenzi be batsindwa byanatewe n'ibyo bintu byose. Ndumva icyemezo turi buganire n’ubuyobozi turebe icyo dufata ariko ni ibintu bibabaje, umwana nk’uriya ukora amakosa nka ariya, biba bibabaje” Ruremesha
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC aganira n'abanyamakuru
EtincellesFC yakinnye idafite Kayigamba Jean Paul (Ibumoso) wanyweye agasinda cyo kimwe na Mbonyingabo Regis (Iburyo) ufite ikibazo cy'uburwayi
Ruremesha Emmanuel yasoje kuri iyi ngingo avuga ko ubwo yari akiri umutoza wa Gicumbi FC ari kumwe na Kayigamba, ngo nabwo izi ngeso zo gukunda inzoga yarazigiraga rimwe bazana ababyeyi be barahanura ariko kuri ubu bikaba byongeye.
Kayigamba Jean Paul inyuma ya Nshuti Innocent ubwo bakinaga na APR FC i Rubavu
Ibura rya Kayigamba ryatumye Nshimiyimana Abdulkalim akina mu mutima w'ubwugarizi
Abakinnyi ba Etincelles FC bashimira abafana bari baje kubashyigikira
Abafana ba Rayon Sports
Shaban Hussein Tchabalala yari yongeye guhura na Sibomana Alafat bahoranye mu Amagaju FC
Abafana ba Etincelles FC ntabwo batashye neza
Shaban Hussein Tchabalala yagiye atsinda igitego mu mikino itatu iheruka guhuza Rayon Sports na Etincelles FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO