Ikipe ya Real Madrid yaraye yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranije igikombe cya c nyuma yo kunyagira ku mukino wa nyuma ikipe ya Juventus de Turin ibitego 4-1, yatsindiwe na Cristiano Ronaldo warebye mu izamu inshuro ebyiri, Casemiro na Asensio mu gihe Mario Mandzukic ari we waboneye Juventus impozamarira.
Izi kipe zombi mbere y’uyu mukino wabereye mu mujyi wa Cardiff zahabwaga amahirwe mu buryo bujya kungana ku buryo byari bigoye kwemeza uri butsinde.
Juventus yari yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe umukino n’umwe ndetse yari yarinjijwe ibitego 3 gusa byayihaga igitinyiro gishingiye ku bwugarizi bwa yo mu gihe kandi ubusatirizi buyobowe na Gonzalo Huguain, Mario Mandzukic na Dybala na bo ntawashidikanyaga ku musaruro wa bo, ku rundi ruhande Real Madrid yagize umwaka mwiza na yo nk’ibisanzwe ikinyuranyo cyari gitegerejwe kuri Cristiano Ronaldo na bagenzi be barimo Marcelo, Isco, Benzema, Carvajal, Ramos, Modric n’abandi bashobora guhindura ibintu umunota uwo ariwo wose.
Sergio Ramos na bagenzi be bazamuye igikombe cya 12 cya UEFA Champions League, Real Madrid yegukanye kuva mu 1956 ubwo bakegukanaga bwa mbere
Ronaldo yongeye kwigaragaza nk'umukinnyi ukomeye ku isi
Twinjiye mu mukino nyirizina, ikipe ya Juventus ni yo yinjiye neza mu kibuga ndetse iminota 15 ya mbere iyi kipe yokeje igitutu izamu rya Real Madrid cyakoze ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babonye, kugeza ubwo abasore ba Zinedine Zidane bakangutse batangira guhanahana neza basatira izamu ndetse ku munota wa 21 gusa w’umukino Cristiano Ronaldo afungura amazamu nyuma yo guhererekanya neza hagati ye, Isco na Carvajal.
Cristiano Ronaldo ubwo yafunguraga amazamu ya Gianluigi Buffon
Nk'umukinnyi koko ukomeye Cristiano Ronaldo yigaragaza mu mikino y'ingenzi
Mu buryo amenyereweho bwo kwishimira igitego, Cristiano yongeye kubikora kuri Principality Stadium
Real Madrid yakomeje gusatira, gusa Juventus na yo ikanyuzamo ikagaragaza ko ititeguye kurekura mu buryo bworoshye ari na byo byaje kubyara umusaruro ku munota wa 27 w’umukino Mario Mandzukic ahita yishyura iki gitego, ari nako igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya nubwo yari yakomeje guhusha ubundi buryo butandukanye bw’ibitego.
Mario Mandzukic na we yatsinze igitego cyo mu bitabo
Mandzukic yishimira igitego cye
Mu gice cya kabiri abasore ba Massimiliano Allegri baje bakinira inyuma cyane, mu gihe Real Madrid yo yari ifite inyota y’igitego, ibi byatumye ikibuga gicurama Juventus irasatirwa mu buryo bukabije, kugeza ubwo ku munota wa 60 yahise irya igitego cya 2 ku ishoti rikomeye ryarekuwe na Casemiro, ndetse nyuma y’iminota itatu gusa Cristiano Ronaldo ahita asubyamo igitego cya gatatu.
Casemiro yarekuye umuzinga w'ishoti, Khedira akoraho gato uboneza mu izamu
Ronaldo yatsinze ibitego bibiri byatumye agwiza ibitego 600 kuva aho abereye umukinnyi wa bigize umwuga ndetse n'ibitego 102 by'umwihariko muri Champions League
Ibyishimo byamurenze
Ibi bitego byaje mu buryo bukurikiranye byaciye intege Juventus yahise itangira gukora amakosa menshi no gushyuha mu mutwe mu minota yakurikiyeho byaje no kuviramo Juan Cuadrado wari winjiye mu gice cya kabiri asimbuye guhabwa ikarita y’umutuku k’umunota wa 84.
Nyuma y'iminota mike yinjiye mu kibuga Marco Asensio yahise atsinda igitego cya 4
Ku munota wa 90, Asensio wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gashinguracumu cyashimangiye mu buryo budasubirwaho intsinzi umukino urangira ari 4-1, Real Madrid iba ikipe ya mbere yisubije iki gikombe, mu gihe kandi umutoza Zinedine Zidane nyuma yo gutwara iki gikombe nk’umukinnyi akanagitwara nk’umutoza yongeyeho agahigo ko gutwara iki gikombe mu myaka ibiri ye ya mbere nk’umutoza mukuru. Cristiano Ronaldo we yabaye umukinnyi wa mbere urebye mu izamu mu mikino itatu ya nyuma y’iki gikombe.
Cristiano Ronaldo, mukuru we Hugo Aveiro, umukunzi we Georgina Rodriguez, hamwe n'umwana we Cristiano Jnr wari urimo urizwa n'ibyishimo by'ijoro ridasanzwe rya se
Umukino ukirangira Ronaldo yahise asanganirwa n'umukunzi we Georgina Rodriguez hamwe na Cristiano Jnr
Aganira na nyina akunda cyane Dolores Aveiro
Aha yasuhuzanyaga n'umuraperi w'umunyamerika Will.I.Am
Cristiano Ronaldo ashimirwa na bamwe mu bo mu muryango we bari baje kumushyigikira
Ku myaka ye 32 ni we mukinnyi wabashije gutsinda ku mikino itatu ya UEFA Champions League
Aha yasomwaga ku itama n'umukunzi we
Ramos yaciye inshundura nk'urwibutso rw'iyi ntsinzi
Umufaransa Zinedine Zidane yabaye umutoza wa mbere wegukanye inshuro ebyiri zikurikiranije igikombe cya UEFA Champions League
Zidane n'umuhungu we Enzo(iburyo) hamwe na bandi bo mu muryango we bishimira iki gikombe cy'amatwi manini
Ijoro ry'ibyishimo
Abafaransa Karim Benzema, Enzo Zidane na Raphael Varane bifotoreza ku gikombe begukanye
Ramos afata 'selfie' hamwe na bagenzi be Luka Mudric na Gareth Bale
Bale mu ibendera ry'igihugu cye yishimiye kwegukanira iki gikombe mu rugo nyuma yo kwinjira simbuye
Buffon yongeye kugira ibyago byo gutakariza ku mukino wa nyuma igikombe kimuca mu myanya y'intoki
Sergio Ramos hamwe n'umugore we Pilar Rubio n'abana babo
Bale asoma igikombe
Abafana basezeraho Cristiano
TANGA IGITECYEREZO