Kigali

Mu ibaruwa Habimana Sosthene yanditse asezera kuri FC Musanze arishyuza imishahara y’umwaka ushize batamwishyuye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 9:41
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018 ni bwo Habimana Sosthene wari umutoza mukuru wa FC Musanze yafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi ko gutoza iyi kipe yambara umweru n’umutuku bitewe n’imbogamizi avuga zinarimo imishahara y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2017 atabonye.



Mu ibaruwa yandikishije ikaramu y’ubururu, Habimana Sosthene wabaye muri Rayon Sports nk’umukinnyi akanayitoza, ingingo ya mbere yashingiyeho asezera nuko ngo agikorera ku masezerano y’umwaka ushize nyamara intego ikipe ishaka zitandukanye n’ibyo bagenderagaho umwaka ushize w’imikino 2016-2017 aho bari barahize kuza mu makipe umunani ya mbere.

Ingingo ya kabiri nuko ngo Habimana Soshene atigeze agira uruhare 100% mu igura n’igurisha ry’abakinnyi baje muri FC Musanze kuko abenshi muri bo bazanwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ingingo ya gatatu ngo nuko atagize uruhare mu bihano byahawe abakinnyi baherutse gukora amakosa yo gutinda mu biruhuko. Icyo gihe abakinnyi barindwi (7) bari batinze mu kiruhuko bari batanze ndetse bamwe barimo na Peter Otema banditse amagambo akakaye kuri Facebook.

Uyu mutoza waje muri FC Musanze avuye muri Sunrise FC avuga ko yabasezera yagira ate ashaka kubibutsa ko mu mwaka w’imikino 2016-2017 atigeze abona umushahara w’ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) n’ukwezi kwa Karindwi (Nyakanga) 2017.

Ibaruwa Habimana Sosthene yandikiye abayobozi ba Musanze FC

Ibaruwa Habimana Sosthene yandikiye abayobozi ba Musanze FC

Habimana Sosthene yasezeye yishyuza

Habimana Sosthene yasezeye yishyuza 

Mu mikino icumi (10) bamaze gukina, FC Musanze bari ku mwanya wa 12 n’amanota icumi (10) n’umwenda w’ibitego bibiri(2). Iyi kipe iheruka gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-2 mbere yuko inganya na Gicumbi FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

FC Musanze yageze aho itangira kubara ko yanatsinda umukino ubwo yari imaze kuba inganya na Rayon Sports ibitego 2-2

Habimana Sosthene ntiyatinye kuvuga ko hari abakinnyi atazi uko baje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND