Kigali

Hashyizwe ahagaragara igishushanyo mbonera cya sitade izaba ari iya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2014 15:42
1


Hashyizwe ahagaragara igishushanyo mbonera cya sitade nshya kandi izaba ari iya mbere mu Rwanda igomba kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, iyi sitade ikazaba ikinirwaho imikino nyafurika ya CHAN 2016.



Iyi stade ikaba igomba gutangira kubakwa guhera tariki ya 1 Mata 2014 na Babil Group sosiyete ishinzwe kuyubaka. Mustapha Cem, umuyobozi wa Babil Group mu Rwanda, yavuze ko iyi sitade igomba kuba yashyikirijwe Leta y’u Rwanda bitarenze mu Gushyingo 2015 kandi ko ibikoresho nkenerwa byose byamaze kwegeranywa ku buryo iyi sitade ya Gahanga igiye gutangia kubakwa tariki ya 1 Mata 2014. 

Yagize ati: "ibikoresho byose bizubaka iyi sitade byamaze kwegeranywa, ubu tugiye gutangira kandi izuzura vuba, twamaze kuvugana na Minisiteri y’umuco na siporo ku bijyanye n’imikorere ndetse twayigejejeho igishushanyo mbonera cya sitade Gahanga kandi babishimye.”

Mu gihe hazaba kandi hubakwa iyi sitade, Gahanga hotel nayo izaba yubakwa kugirango nayo izafashe kwakira abakinnyi bazaba bitabiriye imikino ya nyuma ya CHAN izabera mu Rwanda. Iyi mirimo yose ikaba izarangira bitarenze ukwezi kwa kabiri 2015

Minisiteri y’umuco na siporo, yavuze ko igishushanyo mbonera bamaze kugishyikirizwa kandi kikaba cyarahawe abahanga mu myubakire ngo basuzume ko nta kibura. Iyi sitade izajya yakira  abantu bagera ku bihumbi mirongo ine, ikazuzura neza itwaye akayabo k’amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyari mirongo ine.

Alphonse Mukundabantu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    courage kbs biriya nibyose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND