Si agashya ko mu Rwanda umukino ushobora kuba ukanarangira ariko ugasiga inkuru ku musozi ko umusifuzi runaka yabereye ikipe runaka ikaba yahabwa ibyo itari yakoreye, ibi nibyo byabaye mu mukino ikipe ya FC Marines yakiriyemo Bugesera FC bakanganya igitego 1-1 kuri sitade Umuganda.
Ku munota wa 26’ ni bwo Tuyishime Benjamin wari kapiteni wa FC Marines yatsindaga igitego kuri penaliti yari imaze kwemezwa nyuma y’amahane atari macye yari atewe n’icyemezo abasifuzi bari bafashe.
Ku munota wa 24’ ni bwo Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa FC Bugesera yatewe umupira ugana mu izamu araryama awukoraho urarenga ndetse abasifuzi bahita bemeza ko FC Marines itera koruneri. Mu masegonda macye ubwo abakinnyi bari batangiye kwipanga neza ngo haterwe koruneri nibwo abasifuzi bemeje ko ari penaliti, icyemezo abakinnyi ba Bugesera FC batahise bakira neza niko guhita basatira umusifuzi wari ku ruhande bamubaza ibintu akoze.
Tuyishime Benjamin rutahizamu wa FC Marines wabatsindiye igitego
Abakinnyi ba BUgesera FC bajya kubaza umusifuzi uko abigenje
Abasifuzi bari bayobowe na Ruzindana Nsoro (Wambaye ipantalo) baravumirwa ku gahera n'abakunzi ba Bugesera FC
Igitego cya Bugesera FC cyaje kuboneka ku munota wa 53’ gitsinzwe na Rucogoza Djihad ku mupira wari utewe na Nimubona Emery ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri FC Bugesera.
Nyuma y’umukino, Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC yavuze ko ibyabaye biba byarangiye nta kintu yabivugaho kirenze ibyo abari muri sitade biboneye ariko ko yatunguwe no kubona ikosa rimwe rivamo amakosa abiri mu gihe gito.
“Buriya abasifuzi nibo bafata umwanzuro ariko njyewe buriya ntabwo narinzi ko ikosa rimwe rishobora kuvamo abiri. Yerekanye ko ari koruneri hashize akanya yerekana ko ari penaliti, aho ntabwo nasobanukiwe”. Seninga Innocent
Seninga Innocent (Ibumoso) umutoza mukuru wa Bugesera FC na Rwasamanzi Yves (Iburyo) umutoza wa Marines FC
Seninga Innocent avuga ko gahunda yari amanota atatu (3) ariko kuba byanze bakabona rimwe atari bibi cyane ahubwo ko bagiye gutegura ibiri imbere kugira nho bazakire Etincelles FC bahagaze neza.
Manirakiza Gervain (Ibumoso) umutoza wungirije muri Bugesera FC na Seninga Innocent (Iburyo) umutoza mukuru
Muri uyu mukino, Seninga Innocent yari yatangiye umukino akoresha abakinnyi bane inyuma, babiri imbere yabo nabo bari inyuma ya batatu mu gihe yari afite rutahizamu umwe (4:2:3:1). Ibi baje , kubihindura nyuma yo kubona ko bashaka igitego aribwo bakinnye (4:4:2).
Muri izo mpinduka zo gushaka igitego n’amanota atatu (3), nyuma y’iminota 45’ y’igice cya mbere nibwo Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi yaje kuva hagati mu kibuga asimburwa na Ndahinduka Michel bita Bugesera n’ubundi wahoze muri iyi kipe. Mugenzi Bienvenue yaje kuva mu kibuga asimburwa na Mbonigena Eric bita Kaburuta.
Ku ruhande rwa FC Marines itozwa na Rwasamanzi Yves, Sindambiwe Protais yasimbuye Niyonkuru Sadjati Samba Cedric asimburwa na Ndekwe Felix.
Abasifuzi n'abakapiteni
Dusingizemungu Ramadhan bita Maicon wahoze muri Vision JN ubu yageze muri Marines FC
Runanira Hamza (14) myugariro wa Marines Fc inyuma ya Nzigamasabo Steve (8) kapiteni wa Bugesera FC
Niyitegeka Idrissa (18) umukinnyi wa Bugesera FC atambukana umupira kwa Samba Cedric (15)
Abafana ba Fc Marines
Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC akaba umwe mu bakinnyi bahagaze neza cyane muri iyi kipe
Samson Irokan Ikechukwu ashyirwa hasi
Rucogoza Djihad (Ibumoso) na Tuyishime Benjamin (Iburyo)
Rucogoza Djihad (4) ashaka inzira kwa Ramadhan Dushingizemungu (18)
Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi ukina hagati muri Bugesera FC yasimbuwe na Ndahinduka Michel bita Bugesera
Dusingizemungu Ramadhan bita Maicon inyuma ya Mugenzi Bienvenue amubuza inzira
Bugesera FC bishimira igitego
Rucogoza Djihad ashaka inzira yamugeza ku izamu dore ko yanaje gutsinda igitego
Samson Irokan Ikechukwu ku mupira ashaka inzira
11 ba Fc Marines babanje mu kibuga
Marines FC XI: Rukundo Protegene (GK,1), Dusingizemungu Ramadhan Maicon 18, Ishimwe Christian 6, Runanira Hamza 14, Niyigena Clement 3, Omar Bizimungu 4, Sadjat Niyonkuru 8, Nsengiyumva Irshad 9, Ramadhan Ndayisenga 13, Samba Cedric 15 na Tuyishime Benjamin (C,16).
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Bugesera FC X: Nsabimana Jean de Dieu (GK,26), Nimubona Emery 11, Ndabarasa Tresor 17, Muhire Anicet 15, Mugwaneza Pacifique 25, Ntijyinama Patrick Mbogamizi 6, Niyitegeka Idrissa 18, Nzigamasabo Steve (C,8), Mugenzi Bienvenue 14, Rucogoza Djihad 4 na Samson Irocan Ikwecuku 20.
Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona warangiye:
Kuwa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018
-APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018
-Etincelles FC 0-1 Rayon Sports
-Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
-Mukura Victory Sport 1-0 Sunrise FC
-Kirehe FC 0-2 Kiyovu Sport
Ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018
-AS Muhanga 2-1 Police FC
-AS Kigali 1-1 Musanze FC
-FC Marines 1-1 Bugesera FC
Ndahinduka Michel (7) wahoze muri AS Kigali yagarutse muri Bugesera FC imbere ya Niyigena Clement (3)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO