Mu karere ka Gatsibo hasojwe imikino yateguwe n'ihuriro ry'ama centre yigisha umupira w'amaguru mu karere ka Gatsibo mu rwego rwo gukangurira abantu gufatanya n'ubuyobozi mu gukumira inda zitateguwe bityo bigatuma hatazongera kuboneka mu karere ka Gatsibo abangavu batwara inda. Ni igikorwa cyishimiwe cyane benshi basaba ko cyajya kiba buri mwaka.
Mu gusoza icyo gikorwa cyabaye mu minsi ishize,habaye isozwa ry’imikino mu byiciro bitandukanye byitabiriwe n’abana bari mu mu nsi y’imyaka 18; U-13, U-15, U-17, U-18 n’abari hejuru ya 18 (18+) hakiyongeraho n’amakipe y'abakobwa n'umukino wo kwiruka n'amaguru nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntirenganya Jean de Dieu Perezida wa Gatsibo Youth Community akaba n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Gatsibo Academic Sport Centre.
Umukino wahuje U-13 GFA na Petit Lion warangiye ari ibitego 3 bya GFA kuri 2 bya Petit Lion. Amakipe yatwaye imyanya ya mbere ni: Gatsibo Academic sport center mu cyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka 13 (U-13), Eugles fire Fc mu cyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka 15 (U-15), Katamapoto Fc mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 17 (U-17) na Gatsibo Academic sport center yaje ku isonga mu cyiciro cy’abari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko (18+). Mu bakobwa Katamapoto Fc akaba ari yo yatwaye igikombe.
GFA yatsinze Petit Lion ibitego bitatu kuri bibiri
Petit Lion batsinzwe ibitego 3 kuri 2
Mu mikino ngororamubiri hahembwe ibyiciro bibiri U-14 hahembwe abantu 6. Hanagaragaye impano zidasanzwe ku bana bato, U-17 naho hahembwa abana 6. Mu kiganiro cyatanzwe na bamwe mu bayobozi ba Leta bari muri ibyo birori, hibukijwe impamvu y'amarushanwa aho hasabwe abitabiriye gufatanya n'ubuyobozi gukumira inda zitateganijwe bityo bigatuma hatazongera kuboneka mu karere ka Gatsibo abangavu batwara inda ari benshi. Abaturage bitabiriye imikino bishimiye icyo gikorwa basaba ko cyajya kiba buri mwaka.
Amafoto y'uwo munsi mu gusoza iyi mikino
Hatanzwe n'ibihembo
Iyi mikino yari yitabiriwe cyane n'abantu benshi barimo n'abayobozi ba Leta
Hari urubyiruko rwinshi n'abandi bantu bakuru
TANGA IGITECYEREZO