Groupe Scolaire St Marie Reine Kabgayi, ishuri rimaze kugira izina mu ruhando rw’ibigo by’amashuri biri mu Rwanda, kuri ubu bari kwizihiza imyaka 25 ishize rikora ariko bakanishimira urwego bagezeho muri siporo ugereranyije n’aho bari bari mu ntangiriro.
Mu rwego rwa siporo, GS St Marie Reine Kabgayi ni ikigo cyatangiye gusohoka mu mikino mpuzamahanga y’ibigo by’amashuri (FEASSSA) ndetse muri uyu mwaka bakaba baratahanye umwanya wa gatatu mu mukino w’intoki wa Baskeball. Iri shuri kandi niryo ribitse igikombe cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17 cy’amarushanwa aheruka gusoreza mu karere ka Muhanga.
Mu mpera z'iki Cyumweru dusoje nibwo GS St Marie Reine bizihizaga yubire y'imyaka 25 imaze ibayeho
Jean Aime Rukiramacumu umutoza mukuru w’ikipe zikina umukino w’intoki wa Basketball mu kigo cy’ishuri cya St Marie Reine Kabgayi avuga ko urwego bagezeho barwishimira kuko nko muri uyu mwaka bizihiza yubire y’imyaka 25 bagiye batwara ibikombe bitandukanye n’imyanya myiza itandukanye.
“Ibikombe twatwaye muri uyu mwaka birimo ibikombe bya League (agace babarirwamo) kuko tuzamuka mu karere twazamutse turi aba mbere, baduha igikombe kandi no muri League twari twatwaye igikombe. Mu rwego rw’igihigu twari twasohotse turi aba gatatu, tujya muri FEASSSA 2018 mu rwego rwa Afurika y’iburasirazuba nabwo tuba aba gatatu. Numva ari umwanya mwiza twagezeho kuba twaragiye muri FEASSSAari ubwa mbere tugatwara umwanya wa gatatu kuri njyewe wari kumwe n’abana ni ikintu cyanshimishije”. Jean Aime
Jean Aime Rukiramacumu umutoza mukuru w’ikipe zikina umukino w’intoki wa Basketball mu kigo cy’ishuri cya St Marie Reine Kabgayi
Rukiramacumu wize muri iki kigo mu 2001 agatangira kuhatoza mu 2008, avuga mu mukino wa Basketball abamo abona bahagaze neza cyane mu bahungu kuko ariho bakunda gutwara ibikombe mu gihe abakobwa nabo bagenda bazamuka nubwo iyo bahuye n’amakipe y’ibigo bikomeye binafite abana benshi bibatwara ibikombe ariko nabo nka GS St Marie Reine bagatwara umwanya mwiza.
“Urwego Basketball ya St Marie Reine iriho rurashimishije kuko ikigo kitadufasha cyane ku bikoresho iyo tubisabye ndetse n’abana ukabona bafite ubushake n’ubwitabire, tukaba tugerageza tugakora imyitozo ishoboka ihagije. Umwana uciye hano agira ubumenyi ku mukino wa Basketball”. Jean Aime
Mu bakinnyi bazwi mu mukino wa Basketball baciye muri GS St Marie Reine barimo; Ndinzi Olivier wakiniye APR BBC, Iradukunda Olivier (Espoir BBC), Sangwe Armel (Espoir BBC), Rutagengwa Nadine (The Hoops Rwa), Claire Kanyamibwa (Ubumwe WBBC) n’abandi batandukanye.
Basketball ni umukino wubashywe muri GS St Marie Reine Kabgayi
Padiri Valens Ndayisaba umuyobozi wa GS St Marie Kabgayi avuga ko mu myaka 25 iki kigo kimaze bishimira aho bageze mu byiciro bitandukanye byaba mu burezi, ubuzima na siporo kandi ko kuri ubu bakomeje kwita kuri buri kimwe cyane binahereye ku muco mbere na mbere.
“Ntabwo twibanda ku kintu kimwe gusa kuko siporo yose n’umuco tubyitaho na siporo tukayitaho. Ntabwo nakwivuga ibigwi cyane kuko ndi umusiporutifu ukunda siporo kandi unayikora. Ku bw’iyo mpamvu rero ntabwo naba ndi umuyobozi w’ishuli nk’uku ngo simfashe abana gukunda no gukora siporo kandi nkabikora ntarobanuye”. Padiri Ndayisaba
Padiri Ndayisaba akomeza avuga ko nubwo mu muhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 25 ikigo cya GS St Marie Reine Kabgayi kimaze hagiye hagaragazwa umukino wa Basketball cyane, bitavuze ko ariwo mukino wonyine bafite kuko ngo banafite ikibuga cya Taekwondo cya mbere mu gihugu ndetse n’indi mikino nka Volleyballna Football ikaba ihabwa agaciro.
“Hagiye hagaragara ibyiciro bicye by’abanyeshuli bakina cyangwa bakora ibintu runaka bitewe n’ibyo babashije kugeraho muri uyu mwaka ariko imikino yose hano turayikina. Dukina Volleyball, Basketball, umupira w’amaguru. Dufite Gymnase ya Taekwondo kandi hari n’indi mikino njya rugamba cyo kimwe na Karate”. Padiri Ndayisaba
Padiri Ndayisaba Valens umuyobozi wa GS St Marie Reine ubwo yaganiraga n'abari bitabiriye umunsi mukuru
“Muri Basketball twashyizemo imbaraga atari ukuvuga ngo ni uyu mwaka gusa kubera ko na Leta yadufashije cyane muri gahunda ya NBA Jr League. Amakipe yacu iy’abahungu n’iy’abakobwa yari arimo ukabona ko abana barushaho kugenda bagira intambwe batera intambwe ishimishije mu mukino wa Basketball”. Padiri Ndayisaba
GS St Marie Reine Kabgayo bashyize imbaraga muri Basketball kuko banabonye inkunga ya Leta na NBA JR League
Padiri Ndayisaba wageze muri iri shuli mu 2015, avuga ko kugira ngo abana badatakaza urwego baba bariho mu mikino, umuco n’indi myidagaduro babaha impanuro mbere y’iburuhuko bakababwira ko baba bagomba gukomeza imyitozo mu biruhuko kugira ngo mu gihe bagarutse baba bagomba guhita bakomerezaho.
Groupe Scolaire St Marie Reine Kabgayi yatangiye mu 1993 yubakwa i Kabgayi. Nyuma mu 1994 ryaje gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bityo riza kongera kuvugururwa mu 1997 ari nabwo ryagumye i Kabgayi mbere yuko ryimurirwa i Muhanga.
GS St Marie Reine Kabgayi yatangiye ifite abanyeshuri 84 mu gihe kuri ubu bafite abanyeshuli barenga 846 biga baba mu kigo bavanze abahungu n’abakobwa. Iri shuli ryubatse mu mujyi wa Muhanga.
Mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018 abize muri iki kigo mu myaka yatambutse bageneye impano Padiri Ndayisaba
Ababyeyi bo banatanze intama
Itsinda ry'abize muri GS St Marie Reine Kabgayi mu myaka yatambutse
Ababyeyi barerera muri GS St Marie Reine bari bitabiriye ibirori
Abana biga muri GS St Marie Reine Kabgayi mu mbyino za Kinyarwanda
Akarasisi k'abana biga muri GS St Marie Reine Kabgayi
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO