Kuri wa 16 Ugushyingo 2018 ni bwo Kigali Farms yatashye ku mugaragaro imirima y’ibihumyo yubakiye abaturage mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga , Akagali ka Kidakama . Ni imirima yubatse mu nzu nto zifite metero kare enye n’igice (4.5 m2). Iyi mirima yitezweho gufasha abaturage guhashya imirire mibi.
Kigali Farms ifatanyije na Oxfam batangije uburyo bwo kurwanya imirire mibi bashishikariza abantu guhinga no kurya ibihumyo byo mu bwoko bwa Pureloti, babereka ibyiza byabyo bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi buzira umuze. Ibihumyo bya Pureloti ni byo bihumyo bya mbere byoroshye guhinga ndetse n’imigina yabyo iboneka byoroshye.
Ndazigaruye Christian ushinzwe ubukangurambaga muri Kigali Farms yasobanuriye Inyarwanda.com ko izo nzu zubakishijwe ibidasesa kuko ngo bibasha kuboneka ku buryo bworoshye mu Majyarugu kandi bikarinda ko hari izuba ryinjiramo. Ubusanzwe ibihumyo bihingwa ahantu hari ubuhehere n’ubukonje bikazirana n’ubushyuhe ndetse n’izuba.
Ndazigaruye Christian akomeza avuga ko mu kubaka buri nzu byatwaye agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) yose yatanzwe na Kigali Farms ubundi bazegurira abaturage. Mu karere ka Burera ari naho iyi gahunda yatangiriye hubatswe inzu nto 15 ari nazo zatashywe kuri uyu wa Gatanu.
Zibasha guhingwamo imigina igera kuri 300. Iyo abaturage 2 cyangwa 3 bamaze kuzuza amafaranga agura iyo migina nibwo bahabwa inzu bazajya bahingamo. Umugina umwe ugura 300 FRW. Imigina 300 igura 90.000 FRW. Mu mezi 3 hasarurwamo ibiro biri hagati ya 12o na 150. Ikiro kimwe kigura 1200 FRW. Ni ukuvuga ko abaturage bahingamo, mu mezi 3 baba babasha kungukamo amafaranga ari hagati ya ibihumbi ijana na mirongo ine na bine kugeza ku ijana na mirongo inani ( 144. 000 FRW na 180.000 FRW).
Christian avuga ko atari ngombwa ko umuturage yirirwa muri ubu buhinzi, ahubwo abifatanya n’indi mirimo ya buri munsi. Icyo asabwa ni ukuvomerera 3 ku munsi, ubundi akajya akurikirana imihindukire y’ubuhehere n’ubukonje buba buri muri ako kazu. Haba harimo utwuma twerekana ibipimo, ubundi akandi mu ikayi yabugenewe ibipimo bya buri munsi.
Mbere ngo hubakwagwa inzu nini ariko hakajyamo inzira zatumaga hahingwa ku buso buto kuko inzira ngo zafataga nibura 40%, ubuso bwo guhingaho bukaba 60%. Ariane umwe mu bakozi ba Kigali farms yasobanuye ikindi kintu kivamo ibihumyo avuga ko havamo ifu yigikoma, isambusa, mbajiya n'ibindi.
Utuzu duhingwamo ibihimyo
Bataha iyi mirima ababyinnyi bacinye akadiho
Imirima y'ibihumyo
Bimwe mu bikorwa mu bihumyo
Abitabiriye uyu muhango batekewe ku bihumyo
Bagaburiweho bumva icyanga
TANGA IGITECYEREZO