Kigali

Abakobwa bambara impenure bunguka iki? Abasore bambara ipantaro ikariso ikagaragara bunguka iki?

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:6/06/2013 16:41
0




N’ubwo abakobwa aribo banengwa cyane iyo hagize ugaragara yambaye akajipo gahenuye cyangwa akambara kuburyo amabere agaragara, hari abasore, abagabo n’abahungu bakiri bato bambarira ipntaro cyangwa ikabutura munsi y’ikibuno kuburyo umwenda wabo w’imbere ukagaragara. Ababyeyi iyo babonye abasore biyambitse muri ubu buryo ntibajya babyishimira na gato gusa harimo n’abagabo bakuze usanga bambariye ipantaro munsi y’ikibuno bigaha urugero rubi abana bakiri bato.

Iyi myambarire haba ku ruhande rw’abakobwa cyangwa abasore iyo iramutse igaragaye mu bantu b’ibyamamare ,abahanzi, abakinnyi ba ruhago cyangwa abayobozi biba ikibazo gikomeye dore ko usanga hari abana bakiri bato nabo bifuza kwambara nk’umuhanzi runaka babonye yambaye ipantaro umwenda w’imbere ugaragara.

Iyi myambarire yungura iki abayikunda?

Muri New Jersey ntabwo byemewe kugenda wambaye ikariso igaragara. Iki cyapa kiri mu mujyi rwagati kiravuga ngo, "Zamura ipantaro, ntamuntu ukeneye kureba ikariso yawe"

N’ubwo iyi myambarire itemewe mu muco nyarwanda dore ko bamwe bayikomora ku banyamerika, hari bimwe mu bihugu birimo Reta zunze ubumwe za Amerika muri Leta zimwe na zimwe aho batangiye gushyiraho amategeko ahana abantu bagenda berekana amakariso bambariyeho.

Muri Wildwood, New Jersey ho muri Amerika, Mayor waho yashyizeho itegeko rihana umuntu wese wambarira ipantaro ikariso ikagaragara ndetse batangiye kubyubahiriza.

Ngiyo imyambarire y'iki gihe bamwe mu basore bakunda

Hari n’ibindi bihugu cyane cyane mu Burasirazuba bw’isi nko muri za Indoneziya aho ntamukobwa wemerewe kujya mu ruhame yambaye atikwije. N’ubwo iki gihugu aricyo cya mbere ku isi gituwe n’abayisilamu benshi ku isi, bafite umuco wo kwita ku myambarire yabo aho umuntu wese yaba umugabo, umusore, umukobwa, umugore ,umukecuru…akora uko ashoboye akambara bimuhesha icyubahiro bijyanye n’umuco wabo.

Iyi myambarire ya Rick Ross, hari abana benshi ku isi baba bashaka kuyigana. Ese byabungura iki?

Imyambarire y'abahanzikazi b'ibyamamare nayo usanga hari abanyarwandakazi bayigana. Uyu ni Lady Gaga

Mu kiganiro na  Rucagu Boniface, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu na we yanenze imyambarire y’iki gihe mu Rwanda bamwe bite ibigezweho cyangwa ubusirimu.

Uyu muyobozi ni umwe mu bayobozi batanga inama zubaka umuco nyarwanda , agakunda gusabana n’urubyiruko ariko ntiyibagirwe kurwigisha indangagaciro z’umunyarwanda.

Uyu we ipantaro ayambara nk'amasogisi

Yagize ati: “Imyambarire ikwiye kuranga umuhanzi, ni imyambarire n’igihugu kimubonamo kikishima. Umwana w’umukobwa ni umuntu w’icyubahiro kandi icyubahiro cya mbere akwiye kucyiha. Umwana w’umuhungu na we , iyi myambarire yo kumanura amapantalo akagera mu mwatata w’ikibuno ntikwiye. Iyi myambarire y’iki gihe iri gutera urubyiruko igisuzuguriro.”

Yasoje agira ati: “Umuhanzi ni umuntu ubonwa na bose, akwiye gukora ibintu abafana be bigana kandi bibahesha ishema. Umuhanzi akwiye kwihesha agaciro mu bamubona, imbere y’ababyeyi n’imbere y’igihugu.”

Iyi myambarire yadutse mu Rwanda n’ubwo ikomoka muri Amerika, ibyamamare byaho biyambara cyangwa undi muntu wese bigaragara ko yambariye ipantaro munsi y’ikibuno ntamuntu ubimushimira cyangwa ngo abimwubahire kuko yambaye impenure cyangwa ipantaro akayambarira munsi y’ikibuno.

Niba bimaze kugaragara ko iyi myambarire ntacyiza cyayo, harabura iki ngo icike burundu mu Rwanda dore ko itubahisha umunyarwanda uyambara?

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND