Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, Nyabihu na Rubavu. Kuri uyu munsi akaba ari bwo abaturage b'utu turere bamwakira.
Mu karere ka Musanze, iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame cyabereye kuri sitade ya UR-CAVM (ISAE-BUSOGO) ahari hateraniye abantu ibihumbi n'ibihumbi bari mu byishimo bikomeye bagaragariza Paul Kagame ko bamuri inyuma mu matora y'umukuru w'igihugu azaba tariki 3-4 Kanama 2017.
Paul Kagame yavuye i Musanze yerekeza i Nyabihu asoreza mu akerere ka Rubavu. Muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, twabibutsa ko aba aherekejwe na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare hano mu Rwanda aho basusurutsa abaturage ibihumbi n'ibihumbi baba bitabiriye iki gikorwa.
REBA MU MAFOTO UKO BIMEZE I MUSANZE
I Musanze hari ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru
Senderi asusurutsa abantu
Jay Polly asusurutsa abantu
Abaturage ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye iki gikorwa
Abahanzi banyuranye mu gususurutsa abantu
AMAFOTO: Ashimwe Constantin- Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO