RFL
Kigali

Iyo aza kuba akiriho, Muammar Gaddafi yari kuba yujuje imyaka 76-AMATEKA YE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/06/2018 13:05
2


Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya, yavutse tariki ya 7 Kamena 1942 avukira ahitwa Qasr Abou Hadi. Yishwe ku itariki ya 20 Ukwakira 2011mu Butayu bwa Syrte, ubu imyaka igiye kuba 7 yishwe. Yari azwi ku izina rya Colonel Gaddafi (Kadhafi).



Uyu mugabo yabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu mwaka wa 1969 ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwariho, apfa ku wa 20 ukwakira 2011. Umuryango wa Gaddafi yavukagamo wari ukennye, ukaba uwo mu bwoko buto bwa “Arabized Berbers” ari bo bakunze kwitwa Qaddadfa. Qadhafi yize mu mashuri abanza ya Kiyislamu.

Yarangije amashuri yisumbuye ahitwa Misurata aho yari afite umuntu umwishyurira, icyo gihe mu myigire ye yibandaga cyane ku isomo ry’amateka. Libya nk’igihugu cy’Abarabu, mu bihe byashize  kujya mu gisirikare ndetse no kuba abasirikare bo mu rwego rwo hejuru byabagaho cyane nyuma y’ubwigenge, kuko igisirikare cyatumaga abantu bo mu miryango ikennye bashobora gukomeza za kaminuza, kandi bwari bwo buryo bwonyine bushoboka bwo kwinjira muri politiki ku buryo bwihuse.

Image result for muammar gaddafi young

Gaddafi akiri umusore muto

Gaddafi yinjiye mu ishuri rya gisirikare rya Benghazi mu 1961 ari kumwe na bamwe mu nshuti ze, bakaba bararangije mu mwaka wa 1965-1966. Nyuma yaho, yoherejwe mu myitozo ya gisirikare mu Bwongereza, muri “Royal Military Academy Sandhurst”.  Ubwo yari mu masomo ya gisirikare, Gaddafi yatangiye gupanga gahunda yo guhirika ingoma ya cyami. Muri aya masomo kandi, yaje no koherezwa muri “Hellenic Military Academy” muri Athens mu Bugereki.

Libya mu maboko ya Gaddafi mu 1969

Ku tariki ya 1 Nzeri 1969, ikipe y’abasirikare bato bari bayobowe na Gaddafi bahiritse ubutegetsi (coup d'état) bw’umwami Idris ubwo yari mu gihugu cya Turkey (Turikiya) yaragiye kwivuza. Mwishywa we, igikomangoma Sayyid Hasan ar-Rida al-Mahdi as-Sanussi yarafashwe arafungwa, maze ingoma ya cyami ivaho ityo, Gaddafi atangaza Repubulika ya Libya (Libyan Arab Republic). Gahunda yo guhirika ingoma ya cyami, ibikorwa byose uko byagenze byateguwe na David Stirling wateguye gukoresha abacanshuro (mercenaries) nyuma yo kwiyegereza umwe mu bagize umuryango w’ibwami.

Uyu Stirling ni we wari warashinze muri kiriya gihugu umutwe udasanzwe wa gisirikare w’ingabo zo mu kirere (Special Air Service) mu 1941. Aba bacanshuro bari bagizwe n’imfungwa 150 za politiki zari zifungiye muri gereza ya Tripoli.

Image result for muammar gaddafi young

Muammar Gaddafi yakundaga kwambara imyenda gakondo yo muri Libya cyangwa iya gisirikare, yirindaga icyatuma yisanisha n'abazungu

Ubwo yari amaze kuba Perezida, Gaddafi yahinduye igihugu cye umwanzi w’Abanyaburayi nk’uko urubuga rwa interineti wikipedia.org dukesha iyi nkuru rubivuga. Ibi byatumye Abataliyani babaga muri Libya bahambira utwabo ubwo Gaddafi yatangaga itegeko ryo kuhava ubutareba inyuma.

Mu 1970, yashyizeho umwanya wa Minisitiri w’Intebe, ariko kuko byose ari we wabikoraga, yamushyizeho mu 1972. Gusa ngo kimwe n’abandi basirikare bagize uruhare muri Revolisiyo z’ibihugu byabo, Gaddafi ntabwo yizamuye ku ipeti (rank) ry’ikirenga rya General, ahubwo yemeye ibirori byo kumukura ku ipeti rya kapiteni agahabwa koloneli ari naryo yahamyeho kugeza aho yiciwe. Icyo gihe akaba ari bwo yatangiye kwiyita umuyobozi wa kivandimwe.

Image result for muammar gaddafi children

Mu bana 8 Gaddafi yari afite 3 barishwe nyuma y'urupfu rwe,  4 barahunga ndetse na nyina , umwe arafatwa arafungwa aza gufungurwa muri 2017 

Mu 1973, Gaddafi yakuyeho amategeko yose maze ashyiraho itegeko rya “Sharia”, ashyiraho umutwe witwara gisirikare yise ko ari uwo kurinda Revolution, akora n’ibindi byinshi nko gukuraho amashuri y’imyuga abana bakigishwa ibitekerezo bye mu gihe cy’impeshyi. Yashyize imbaraga mu bukungu, kompanyi nto z’ubucuruzi zigacungwa n’izigenga ariko zikomeye, naho Leta igacunga izo zikomeye. Yashyize imbaraga kandi mu burezi no mu idini ya Islamu, aho byanagaragaye mu gitabo cye “Green Book” cyagaragaragamo amatwara ye, yagisohoye mu byiciro bitatu, mu 1975 na 1979.

Gaddafi yakurikiye ibitecyerezo bya Gamal Abdel Nasser wayoboraga Misiri byo gukora ubumwe bw’Abarabu. Nyuma y’urupfu rwa Nasser ku itariki ya 28 Nzeri 1970, Gaddafi yatangaje ishyirwaho rya Leta imwe (Federation of Arab Republics) ihuriweho n’ibihugu bya Libya, Misiri na Syria mu 1972, akaba yaratekerezaga guhuza imbaraga z’Abarabu, ariko ibi bihugu bindi birabyanga.

Mu 1974 yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uwayoboraga Tunisia Habib Bourguiba ariko nayo ntiyagira icyo atanga. Gaddafi yakomeje kugira abamurwanya benshi, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo. Nyamara ntiyatinye guhamagarira abo yita ko baharaniye Revolution guhaguruka bagahitana abamurwanya baba mu mahanga, hari mu 1980, asaba ko bakwicwa.

Ku itariki ya 26 Mata 1980, Gaddafi yatanze itariki ntarengwa ya 11 Kamena 1980 ku barwanyaga ubutegetsi bwe bari mu mahanga ko nibaba batarataha bazagwa mu biganza by’itsinda ryaharaniye Revolution. Ku bwa Gaddafi, ngo kwinjira mu biganiro bya politiki n’abanyamahanga ni icyaha cyahanishwaga igifungo cy’imyaka itatu. Uyu mugabo kandi yakuye indimi z’amahanga mu mashuri.

Umwe mu bamurwanyaga (ubwo batangiraga imirwano) yagize ati “Nta n’umwe muri twe ushobora kuvuga Icyongereza cyangwa Igifaransa. Yaradusuzuguye, yaduhinduye impumyi”. Gaddafi kandi yagiye agirana amakimbirane n’abaturanyi be harimo igihugu cya Chad mu 1973 kugeza mu 1987, aho Libya yakuye ingabo zayo mu 1994 nyuma y’impaka zakemuwe n’urukiko mpuzamahanga ku wa 13 Gashyantare 1994.

Mu 1972, Gaddafi yagerageje kugura intwaro za kirimbuzi mu Bushinwa. Mu 1977, yagerageje kugura bombe ya kirimbuzi muri Pakistan, nyuma agura no mu Buhinde. Gaddafi akaba yarashinjwe kenshi gukora intwaro za kirimbuzi, aho igihugu cya Thailand cyavuze ko abaturage bacyo babigizemo uruhare muri Libya mu kubaka aho zibikwa.

U Budage bwo bwakatiye igifungo cy’imyaka itanu bwana Jurgen Hippenstiel-Imhausen azira kugira uruhare mu ikorwa ry’izi ntwaro muri Libya. Ibi byanashimangiwe n’umugenzuzi wa CWC (Chemical Weapons Convention) muri 2004 aho yagaragaje amatoni n’amatoni y’izi ntwaro ndetse n’ibizikorwamo. Gaddafi yari inshuti ya hafi ya Idi Amin wari Perezida wayoboranye igitugu Uganda, kugeza aho Amin yarongoye umukobwa wa Gaddafi ariko nyuma baza gutandukana.

Ku bw’ubucuti bari bafitanye, ubwo Amin yarwanaga na Tanzania, Gaddafi yamwoherereje ingabo zo kumufasha zigera kuri 600. Amin akaba yaraje guhungira muri Libya, nyuma muri Saudi-Arabia. Abantu Gaddafi yafashije bavugwaho ko batari beza na gato ni benshi harimo Jean-Bédel Bokassa (Centre Africa), Mengistu Haile Mariam (Ethiopia), Charles Taylor (Sierra Leone) n’abandi batagize amateka meza na busa ku isi.

Gaddafi yagiye akoresha abahagarariye igihugu cye mu mahanga mu guha akazi ko kwica abatavuga rumwe na we bari hirya no hino ku isi. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, “Amnesty International”, watangaje abari bamaze kwicwa muri ubu buryo ko ari 25 hagati ya 1980 na 1987. Nyuma yaho benshi biciwe mu Bwongereza ahaguye abantu 10.

Muri kamena 1984, Gaddafi yavuze ko abantu nk’abo bazakomeza kwicwa, ko ntaho batazicirwa n’iyo haba mu mujyi mutagatifi wa Mecca (Maka). Ntibyatinze, muri Kanama 1984 umwicanyi w’Umunyalibiya yaburijwemo i Mecca agiye kuhatsinda umuntu. Mu 2004, Umunyamakuru w’Umunyalibia w’Umwongereza Ashur Shamis, we yaguzwe miliyoni y’amadolari!

Urupfu rwa Gaddafi

Col. Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 42 ari Perezida wa Libya, yari azwi cyane nka perezida warindwaga n’abagore, ndetse akanakunda kwibera mu ihema igihe cyose yasuye amahanga, yanakunze kandi gushyirwa mu majwi n’amahanga kuba yarashyigikiraga udutsiko tw’ibyihebe.

Nyuma y’amezi asaga umunani Gaddafi ahanganye n’abigometse ku butegetsi bwe, ku itariki ya 20 Ukwakira 2011 ntiyabashije kwikura mu maboko y’abamurwanyaga bashyigikiwe na NATO. Amashusho y’umurambo wa Gadaffi yafashwe hakoreshejwe telephone igendanwa akaba yaragaragaye ku rubuga rwa internet aho yagaragaye yaviriranye mu mutwe.

Minisitiri w’Intebe w’akanama k’abari bigometse ku butegesti bwa Gaddafi, Mahmoud Jibril ku munsi w’urupfu rw’uyu mugabo wabaye igihangange ku isi,  yatangaje ko yapfuye azize ibikomere byo ku mutwe byatewe n’isasu yarashwe n’indege za NATO. Gusa ibi benshi babyamaganiye kure bashimangira ko Gaddafi yishwe n’ingabo za CNT yari ihuriwemo n’abarwanya ubutegetsi bwa Colonel Gaddafi.

Mu buzima bwe bwose, Gaddafi yari akomeye ku myemerere ya Islam, dore ko igihugu cye cyagenderaga ku mategeko ya ‘sharia’, ni ukuvuga ko hagenderwaga ku mategeko ashingiye ku myemerere ya Islam aho gukoresha amategeko ibindi bihugu bikoresha ashingiye ku by’uburenganzira bwa muntu. Hakunze kuvugwa ko Muammar Gaddafi yaba yarishwe agambaniwe n’abazungu nyuma y’uko yari yaratangiye gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe ku bihugu byose bya Afurika, ibi byari gutuma Afurika itongera gukenera cyane kwishingikiriza ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu.

Amagambo ya nyuma Gaddafi yavuze mbere y’uko ashiramo umwuka, ni ukubwira abashakaga kumwikiza ati “Ni iki nabakoreye?”. Yayoboye Libya mu gihe cy’imyaka 42 n’iminsi 49, ijambo yagejeje ku banya Libya ku nshuro ya nyuma mbere y’uko apfa, Gaddafi yagarutse ku kuba yarakoze ibyo ashoboye byose ngo igihugu cye gitere imbere mu by’ubuzima ndetse n’ubundi bukungu bushingiye ku mibereho y’abaturage. Ubwo yapfaga, Libya yabarurwaga nk’igihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage babayeho neza ndetse n’igipimo cy’uburambe cyari hejuru (Life expectancy) . muri iri jambo yatunze agatoki Obama avuga ko ari mwene wabo w’umunyafurika ushaka kumwica.

Yagize ati Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyafurika Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.

Amaze kwitaba Imana. Libya yakomerejeho iba igihugu gihoramo intambara zishingiye ku byihebe bigendera ku mahame akarishye ya Islam. Udutsiko tw’abarwanyi bo mu moko atandukanye bo muri iki gihugu,byose bimaze guhitana ibihumbi by’abarwanyi ndetse n’abaturage.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyemana5 years ago
    Nubwo abantu benshi bafata KADAFI nk'intwari,yakoze ibintu byinshi bibi cyane biteye ubwoba. Muli 1996,yatagetse ko bica abantu batavugaga rumwe barenze 1000,muli Gereza yitwaga Abu Salim. Kimwe na ba Bokasa,Idi Amin,Mobutu,Kadafi yakundaga sex cyane.Yari afite Laboratory yali "underground" doctors bapimiragamo abagore n'abakobwa yasambanyaga.Batwita inda Doctors bakayikuramo.Kimwe na Idi Amin,yabonaga umugore cyangwa umukobwa mwiza,akabwira Presidential Guards bakamufata bakamuzana.Na ba bakobwa bamurindaga bitwaga Amazones,yarabasambanyaga.Kugirango akwirakwize Islam,yagendaga yubaka IMISIGITI aho ageze hose.Ariko nyine ntabwo byari ugukunda imana,ahubwo byari Fanatism y'idini.Abantu benshi bafata imana nk'igikinisho.Babyita Pharisaism.Bible ibyita "kugira ishusho yo kwera" (Godly Appearance) dusoma muli 2 Timote 3:5.
  • Manasse1 year ago
    Erega iyo umuyobozi avuye kubutegetsi biba bigoye kureba ikiza yakoze ngaho hazongere babeho uko bariho akiriho bikwiye kuba isomo kubindi bihugu naho obama ni unyamerika si umunyafuurika nawe ntazatura nkumusozi we nabo bafatanije





Inyarwanda BACKGROUND