Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bashyingirwa bakiri bato, hateguwe ubukwe bw’umwana w’umukobwa Thea w’imyaka 12 uzashyingirwa Glair w’imyaka 37 y’amavuko.
Nk’uko biteguwe, ubu bukwe buteganyijwe kuri uyu wa 11 Ukwakira, 2014, umunsi mpuzamahanga w’abakobwa aho buzaba ari ubukwe butunguranye haba ku mwana dore ko n’imyaka ye itaraba iyo kubaka urugo ndetse no ku mugabo we wahawe uyu mwana mu byumweru 3 gusa bishize, nk’uko byanditswe mu nkuru yateguwe ngo hagaragazwe iri hohoterwa.
Ubu bukwe buzakorwa mu rwego rwo kwrekana uburyo bikorwa henshi ku isi
Thea yagize ati “Igihe nabwiraga mama wanjye igitanda nifuza kuzashyira mu cyumba cyanjye siniyumvishaga ko nzajya nkiraranaho na Glair. Ibi rero bivuze ko nzanjya nkorana na we imibonano mpuza bitsina?! Biteye isesemi! Gusa nasomye ko umukobwa agomba gukurura umugabo we(sexy) mu ijoro ry’ubukwe.”
Thea yiteguye gukora ubukwe ngo abere abandi urugero n'ubwo ari ubwanditswe batazabana by'ukuri
Ibi byose rero bikaba byarateguwe ngo hagaragazwe uburyo iri hohoterwa rikorwa dore ko kugeza ubu imibare yerekana ko abasaga 39,000 bagikorerwa iri hohoterwa ku isi.
Abana bangana na Thea ndetse n'abo aruta barashyingirwa henshi ku isi
Impeta z'ubukwe
Byose byarateguwe. Aha arigera ikanzu
Mu ikanzu y'ubukwe
Source: Aufeminin
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO