Kigali

Pastor Amenkhienan wungirije uyobora Redeemed Christian Church of God ku rwego rw’isi yatumiwe mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2016 15:48
1


Pastor Peter Amenkhienan umuyobozi wungirije w’itorero Redeemed Christian Church of God “RCCG” ku rwego rw’isi, yatumiwe mu Rwanda mu giterane “Breaking new grounds” kizaba mu mpera z’iki cyumweru turimo.



Icyo giterane cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016 kikazasozwa kuwa 20 Werurwe 2016 kikaba kibera i Remera aho iri torero rikorera hafi na Sports View Hotel kuva buri munsi saa tatu za mu gitondo (9:00Am).

Redeemed Christian Church of God

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Pastor Ayobami Oladapo uyobora itorero Redeemed Christian Church of God mu Rwanda,yavuze ko icyo giterane bagitumiyemo abandi bakozi b’Imana batandukanye bazava i Burundi, Uganda, Nigeria na Sychelles ndetse bakaba baranatumiye umuhanzi Patient Bizimana.Yagize ati:

Twatumiyemo abahanzi batandukanye nka Patient Bizimana, RCCG Praise team n'abandi. Twizeye ko muri icyo giterane Imana izabana natwe. Hazabaho kubohorwa, ibitangaza, guhindurwa bundi bushya kubw’icyubahiro cy’Imana. Duhaye ikaze abantu bose bazabishobozwa bazaze dufatanye guhimbaza Imana.

Pastor Ayobami Odalapo

Pastor Ayobami Oladapo uyobora iri torero mu Rwanda


Patient Bizimana yatumiwe muri icyo giterane

Pastor Peter Amenkhienan watumiwe muri icyo giterane ni umuyobozi wungirije wa w’itorero RCCG by’umwihariko akaba ari umuyobozi mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ufite mu nshingano ibikorwa by'urubyiruko. Iri torero ry’abacunguwe “RCCG” risanzwe rigira ibikorwa bitandukanye by’urukundo kuko rigamije guteza imbere umuryango mugari by'umwihariko mu Rwanda rikaba rimaze gufasha benshi batishoboye aho ribaba ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.

Pastor Peter Amenkhienan

Pastor Peter Amenkhienan watumiwe mu Rwanda

Itorero Redeemed Christian Church of God ryatangijwe kubw’iyerekwa ryagizwe na Pastor Pia Josiah Akindayomi wumviye ijwi ry’Imana ubwo yamusangaga mu iyerekwa ikamubwira ko azaba umukozi wayo icyo gihe ngo ikamuha amagambo y’itorero izamuha ariryo Redeemed Christian Church of God ariko akaba yarabuze uko yandika ayo magambo yahawe. Muri iryo yerekwa yabwiwe ko iryo torero ziragera mu bihugu bitandukanye rikabera benshi umugisha.

Mu mwaka wa 1981 iri torero ryaje kuyoborwa na Pastor Enoch Adejare Adeboye wari usanzwe ari umwarimu w’imibare muri kaminuza ya Lagos agirwa umuyobozi waryo nyuma y’urupfu rwa  Pia Josiah Akindayomi watabarutse afite imyaka 71. Kugeza ubu Pastor E.A Adeboye niwe ukiri ku buyobozi bukuru bw’iri torero ku rwego rw’isi.

Kugeza ubu iri torero Redeemed Christian Church of God rikorera mu bihugu 187 byo ku isi by’umwihariko muri Nigeria rikaba rifite amaparuwasi ibihumbi 30. Muri Afrika, rikorera mu bihugu nka Cote d’Ivoire, Ghana, Zambia, Malawi, Rwanda, Burundi, Ethipia, Seychelle, Kenya,Cameroon, South Africa,Mozambike n’ahandi.

Mu Rwanda iri torero Redeemed Christian Church of God ryatangiye mu mwaka wa 2011 kubw’igitekerezo cya Pastor Lekan Aruna n’umugore we. Mu mwaka wa 2013 yaje gusimburwa na Pastor Ayobami Oladapo ndetse kugeza ubu niwe ukiriyoboye. Kuva iri torero ritangijwe mu rwanda kugeza ubu ubuyobozi bwaryo butangaza ko benshi bamaze kuva mu byaha bahagindukirira Imana.

Mu mwaka wa 2011 nibwo umuyobozi w’iri torero ku isi, Pastor E.A Adeboye yasuye u Rwanda icyo gihe ahura na Perezida Paul Kagame bagirana ikiganiro.

Redeemed Christian Church of God

Itsinda riramya rikanahimbaza Imana ryo kuri iryo torero

Redeemed Christian Church of God

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inzobere8 years ago
    Mbakosoreho gato kuko iri torero (RCCG) niryo nsengeramo,natangiye kurisengeramo mu mwaka wa 2008 aho ryakoreraga hazwi nko kwa Zitoni imbere ya Landstar hotel.Umwaka muvuze ryatangiyemo ahubwo nibwo bujuje ruriya rusengero ruri imbere ya petit stade arinabwo rwatahwaga ku mugaragaro.Nibyo koko ndi umugabo wo guhamya ibyo iri torero ryakoreye benshi cyane cyane ryita ku bababaye n'abandi batagira kirengera.Inyarwanda murakoze cyane kubw'aya makuru y'Abakozi b'Imana.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND