Musenyeri Nathan Gasatura umwepisikopi w’itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, kuri ubu ari kugendera mu modoka ihenze ya Toyota Land Cruiser bakunda kwita V8 igura asaga miliyoni 90 z’amanyarwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017, Musenyeri Nathan Gasatura yeretse abakristo be impano y’imodoka ihenze yahawe n’inshuti ye, gusa ntiyatangaza amazina y'uwayimuhaye. Mu nkuru zahise zikorwa, Musenyeri Nathan Gasatura yanze gutangariza itangazamakuru uwamuhaye iyi mpano idasanzwe, avuga ko azabanza kumusaba uburenganzira, kuri ubu rero yamaze kumutangaza, INYARWANDA.COM akaba ari yo yatangarije mbere aya makuru y'umuntu wamuhaye iyi mpano.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Musenyeri Nathan Gasatura yatangaje ko iyi modoka V8/VX-R yayihawe n’umugaba w’ikirenga, Intore izirusha intambwe, Inkotanyi y’amarere, uwo akaba ari Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Musenyeri Gasatura yabwiye Inyarwanda.com ko Perezida Kagame ari inshuti ye kuva kera bakaba barabanye ku buzima bw'ishuri. Yakomeje avuga ko tariki 31/08/2017 ari bwo Perezida Kagame yamuhaye iyi modoka. Yagize ati:
Uwo muntu wampaye iriya modoka ni inshuti twabanye,hashize imyaka 40 muri uyu mwaka, ni inkoramutima twiganye amashuri yisumbuye twahuriye muri Cycle superieur, ni bwo twamenyanye ariko turi inshuti z'abanywanyi zikomeye ariko iminsi n'ibihe n'inshingano zikadutandukanya kubera buri umwe Imana yamuhamagaye mu bye undi mu bye ariko imitima y'ubucuti byagumye bikomeye byimbitse, ubu rero aho nkubwirira, iyi nshuti nagombaga gusaba uburenganzira n'uruhushya ni Umugaba w'Ikirenga w'iki gihugu, ni Intore izirusha intambwe, ni Inkotanyi y'amarere, ni Nyakubahwa Perezida w'iki gihugu (Paul Kagame), uwo ni we nshuti yanjye,nta muntu wari ubizi ariko ndamugutangarije kugira ngo bimenyekane, ukuri kujye ahagaragara. Imana yo mu ijuru izamuhe umugisha (Perezida Kagame), izamuhe kubaho no kurama, izahe umuryango we umugisha n'igihugu n'abo bayoborana kandi izamuhe ubugingo budashira ni cyo namusengera, nta bindi byivanzemo mwana wanjye, nta bindi byikubakubye, nta faranga na rimwe nari mfite ryagura na RAV4 ariko Imana yansezeranije ibirenze kuko nakoze n'umutima n'ubwenge n'ubugingo n'imbaraga zanjye mu murimo wayo,... uwiyitangiye wese atazigamye Imana irigarazaga. Iyi modoka (Perezida Kagame) yayimpaye ku itariki 31/08/2017.
UMVA HANO IKIGANIRO MUSENYERI GASATURA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM
Imodoka Musenyeri Gasatura yahawe na Perezida Kagame
Ku bijyanye n'abavuze ko iyi modoka nshya ya V8 ashobora kuba yarayiguze mu mutungo w'itorero Angilikani, Musenyeri Nathan Gasatura yabwiye Inyarwanda.com ko we adashobora gukora ikosa ryo gukoresha umutungo w’itorero mu nyungu ze bwite aboneraho gushimira cyane Perezida Paul Kagame wamuhaye iyi mpano idasanzwe na cyane ko ngo mu bushobozi bwe (Musenyeri Gasatura) atari kubasha no kwigurira RAV4.
Incamake y’amateka ya Musenyeri Nathan Gasatura
Musenyeri Nathan Gasatura yabonye izuba mu 1956, avukira muri Uganda. Yashakanye na Florence Gasatura bakaba bafitanye abana bane. Umufasha wa Musenyeri Nathan Gasatura ni umwarimukazi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rwa Huye mu bijyane n’ubuganga (Medecine). Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Musenyeri Gasatura Nathan umuyobozi wa Angilikani Diyosezi ya Butare
Musenyeri Nathan Gasatura yatangiye kuba umuyobozi ubwo yageraga muri kaminuza atangira kuyobora GBU. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008. Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine.
REBA AMAFOTO Y'IMODOKA MUSENYERI GASATURA YAHAWE NA PEREZIDA KAGAME
Musenyeri Nathan Gasatura yicaye mu mudoka yahawe
UMVA HANO IKIGANIRO MUSENYERI GASATURA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM
AMAFOTO: Social Media
TANGA IGITECYEREZO