Ingoma Entertainment Group yateguye igiterane cy'ububyutse yatumiyemo abahanzi banyuranye ndetse n'amatsinda atandukanye. Iki giterane cyizatangarizwamo ibindi bikorwa by'ivugabutumwa Ingoma Entertainment Group bateganya gukora mu mpera z'uyu mwaka ndetse n'umwaka utaha.
Ni igitaramo cyiswe 'Ububyutse mu kuramya' kizaba ku Cyumweru tariki 21/10/2018 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntaganira Theogene umuyobozi wa Ingoma Entertainment Group yateguye iki gitaramo, yavuze ko intego nyamukuru yacyo ari ukurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hibandwa cyane ku gukumira inda zitateganijwe.
Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo; Diana Kamugisha, Bosco Nshuti, Julius Kalimba, Pappy Clever, Gasana Janvier, Danny Mutabazi n'abandi. Mu matsinda n'amakorali yatumiwe hari; Injiri Bora imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda, Power of the Cross Ministries, Korali Betesida y'i Kayonza, Vers Sion choir yo kuri APACE n'abandi. Hatumiwe kandi abanyamadini batandukanye n'abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta.
Iki gitaramo gifite intego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge
TANGA IGITECYEREZO