Umuhanzi Israel Mbonyi, itorero Amasimbi n’amakombe, korali Seraphim ni bamwe mu bazaririmba mu birori bizatangirwamo ibihembo bya Sifa Rewards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.
‘SIFA REWARDS’ ni igikorwa kigamije guhemba abantu n’ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana hagamijwe kubaka Sosiyete Nyarwanda. Biteganyijwe ko ibihembo bya Sifa Rewards 2017 bizatangwa tariki 1/10/2017 mu birori bizabera muri Kigali Mariott Hotel.
Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bazahabwa ibihembo
Abazitabira ibi birori bazataramirwa n'abaririmbyi banyuranye barimo; umuhanzi Israel Mbonyi, umukirigitananga Deo Munyakazi, korali Seraphim ya AEBR Kacyiru n'itorero Amasimbi n’amakombe ryashinzwe na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani uri mu bazahabwa igihembo muri Sifa Rewards 2017. Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation itegura iki gikorwa, umushyitsi mukuru mu itangwa ry’ibi bihembo, azaba ari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.
Israel Mbonyi azaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo
Ntigurirwa Peter yabwiye Inyarwanda.com ko Sifa Rewards yibanda ku guhemba ibikorwa by’ivugabutumwa ritari iryo ku munwa, riherekejwe n’ibikorwa bifatika biba byarakozwe hatarebwe ku nyungu z’ubikora. Ni muri urwo rwego mu bihe byatambutse hagiye hahembwa abantu batandukanye barimo nka Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Pastor Mpyisi Ezra, Padiri Filepo Ndagijimana, Polisi y’u Rwanda, RGB n’abandi.
Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation
Abajijwe agashya kazaranga iki gikorwa cy’uyu mwaka, yasubije ko kuri iyi nshuro hazahembwa ibyiciro (Categories) 15 bishya bidafite aho bihuriye n’ibyahembwe mu myaka ishize.Yongeyeho ko kandi hagabanijwe umubare w’abahembwa mu rwego rwo kongerera agaciro igikorwa.
Ikindi ngo Sifa Rewards 2017 izitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye bikaba byarabaye ngombwa ko iki gikorwa gitegurirwa muri Mariott Hotel kuri iyi nshuro. Peter Ntigurirwa yasoje atangaza ko iki gikorwa kizaba kuwa 1/10/2017 muri Kigali Mariott Hotel ku isaha ya Saa Cyenda, ahamagararira abanyarwanda kuzakitabira mu rwego rwo guha agaciro izi ndashyikirwa dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu.
DORE URUTONDE RW’ABAZAHABWA IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017
1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.
2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.
3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.
4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.
6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.
7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.
8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.
9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).
10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour
11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.
12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.
13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.
14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.
15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.
Bishop Margret Rwandamura umugore we Apotre Rwandamura ni umwe mu bazahabwa igihembo
Apotre Mignone watangije umuryango Women Foundation Ministries
Korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru
Prof Dr Rwigamba Barinda watangije kaminuza ya ULK
TANGA IGITECYEREZO