Ev Uwagaba Caleb Joseph wamenyekanye nk'umujyanama wa Papa Emile ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umugore we Mucyo Sabine witabye Imana azize uburwayi yari amaranye amezi 7. Nyakwigendera yatabarukiye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Kane tariki 4/10/2018.
Amakuru y'urupfu rwa Mucyo Sabine yemejwe n'umugabo we Caleb Uwagaba mu kiganiro gito yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Ev Caleb Uwagaba yari afite agahinda gakomeye ndetse mu masegonda macye cyane yavuganye n'umunyamakuru kuri terefone yavuganaga amarira menshi na cyane ko yari yananiwe kubyakira. Kuri ubu ikiriyo kuri kubera ku Gisozi kwa Caleb Uwagaba.
Nyakwigendera Mucyo Sabine
Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikale b'umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw'umubiri (cells) bagombye kuba barinda. Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z'ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye. Ni nyuma y'aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n'ibyo hanze y'u Rwanda, bari barabuze indwara.
REBA HANO UBWO UWAGABA CALEB YATERAGA IVI
Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y'amezi arindwi arenzeho umunsi umwe yambikanye impeta na Ev Caleb Uwagaba dore ko bakoze ubukwe tariki 03/03/2018. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka itatu bari bamaze bakundana. Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari. Yari umukristo muri Bethesda Holy church aho yari umu 'Protocol'. Iri torero ni naryo Uwagaba Caleb asengeramo.
Nyakwigendera Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari
Mucyo Sabine na Caleb Uwagaba mbere y'uko bakora ubukwe
Nyakwigendera hamwe na Caleb Uwagaba ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO