Mu munsi ishize Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ivuga ko Apotre Gitwaza yeretse umuryango abari ibyegera bye, bigahamywa no kuba yarabakuye muri komite ya Zion Temple. Kuri ubu Apotre Gitwaza yamaze kwerura atangaza ko yabahagaritse burundu muri Zion Temple.
Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi arashyize atangaza ko yirukanye aba Bishops bahoze ari ibyegera bye nyuma y'intambara imaze iminsi muri iri torero. Ibi bibaye nyuma y’inkuru y’itohoza Inyarwanda.com duherutse kwandika yavugaga ko aba Bishops beretswe umuryango na Apotre Gitwaza bamaze gutangiza itorero ryabo bakaba bari gusengera kuri Amani Guest House ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ku bijyanye no kwereka umuryango abari ibyegera, mbere akibakura muri komite nyobozi y'itorero, Inyarwanda twatangaje ko beretswe umuryango muri Zion Temple, ariko nyuma y'aho ubuyobozi bwa Zion Temple bunyomoza iyo nkuru twanditse butangaza ko butigeze buhagarika aba Bishop bavanywe muri komite nyobozi, gusa magingo aya ukuri kurashyize kuramenyekanye kuko Apotre Gitwaza yatangarije abakristo be kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 ko aba Bishops yavanye muri komite y’itorero Zion Temple kimwe n'abandi bagiye bitwara nabi, yamaze kubahagarika burundu muri Zion Temple, bakaba batemerewe kubwiriza muri iri torero.
Intumwa y'Imana Apotre Dr Paul Gitwaza
Mu bapasiteri bamaze gushyirwa hanze na Zion Temple harimo Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aba bose barashinjwa gutangiza itorero mu buryo bw’ibanga bakaritangiza Apotre Gitwaza atabizi. Bashinjwa kandi kugumura abakristo ba Zion Temple bakagenda bakwirakwiza ibihuha mu bakristo basebya Apotre Gitwaza. Ibi byo guhagarika abari ibyegera bya Gitwaza, byatangarijwe muri Zion Temple Gatenga ndetse binanyuzwa muri Authentic Tv, Televiziyo y’itorero Zion Temple.
Nubwo Apotre Gitwaza yabahagaritse muri Zion Temple, yabasabiye umugisha w’Imana, abasabira kuyoborwa n’Imana, kugira amahirwe y’Imana ndetse no kuyobora neza ku Mana umukumbi wayo. Yabwiye abakristo ba Zion Temple baba bifuza gukurikira abo yirukanye, ko abahaye uburenganzira, gusa ngo nibifatanya nabo ntibazagaruke muri Zion Temple. Yunzemo ko atazihanganira abasengera ahantu habiri. Apotre Gitwaza yagize ati:
Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops. … Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri.
Apotre Paul Gitwaza yeruye avuga ko abari ibyegera bye abahagaritse muri Zion Temple ndetse abavuga amazina. Ntiyanavuze ko wenda abahagaritse mu gihe cy'agateganyo ahubwo yashimangiye ko abahagaritse burundu ndetse avuga ko batazongera na rimwe kuvuga ubutumwa muri Zion Temple ku isi. Yagize ati:
Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse, Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple.
Apotre Gitwaza yakomeje agira ati: "Bavandimwe abo ni bo ba Bishops mbabwiye bagerageje kwitwara nabi ntibakunda umurimo,.. abarimo bakuraho Zion Temple burundu, naravuze ngo ibi sinabyihanganira, mbikomeje Imana yazabimbaza. Bavandimwe ndabizi ko mubakunda bamwe ni ba So, ni ba nyokorome,.. ubaye uri hano ukaba ushimye kujya gukorana nabo aho bazakorera hose, reka nkwibutse ikintu, World Revival Centre ya Bienvenue nyihaye umugisha, aho aba Bishop bazakorera mpahaye umugisha, n’umukristo wifuza gufatanya nabo, mu izina rya Yesu azabasange tuzamuha uruhushya, ntuzagende wihishe, gusa nugaruka muri Zion Temple uzaba umushyitsi, niduhagurutsa abashyitsi badusuye uzahaguruka."
Dore abayobozi bashya ba Zion Temple mu Rwanda ukuyemo abirukanywe
1.Umuvugizi mukuru wa Zion Temple: Intumwa Dr Paul Gitwaza (Uyu ntabwo ajya asimburwa)
2.Umuvugizi mukuru wungirije: Bishop Charles Mudakikwa
3.Umunyamabanga mukuru: Pastor Dr Bulambo David
4.Abajyanama: Pastor Jean Paul Ngenzi Shiraniro na Pastor Robert Runazi
5.Abagenzuzi b’imari: Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana
6.Akanama nkemurampaka: Pastor Symphorien Kamanzi, Pastor Karengera Ildephonse na Pastor Uwera Egidia
Amahuriro y’iyogezabutumwa (Apostlolic center Council):
-Mu Umujyi wa Kigali: Pastor Kanyangoga Jean Bosco
-Mu Ntara y’Iburasirazuba: Pastor Munanira Bernard
-Mu Ntara y’Iburengerazuba: Pastor Gakunde Felix
-Mu Ntara y’Amajyaruguru: Pastor Muhirwa Jerome
-Mu Ntara y’Amajyepfo: Pastor Ruhagararabahunga Eric
Soma izindi nkuru zifitanye isano n'iyi umaze gusoma
BIRAVUGWA: Aba ‘Bishops’ beretswe umuryango na Apotre Gitwaza batangije itorero muri Kigali
REBA HANO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA
TANGA IGITECYEREZO