Umuhanzi Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma yo y’iminsi myinshi nta gitaramo aherutse gutegurira abakunzi be bitewe n'impamvu zitandukanye, kuri iki cyumweru kuwa 7 Kamena 2015 yateguye igitaramo cyo gushima Imana ku bwa byinshi yamukoreye.
Iki gitaramo cya Simon Kabera kizaba gifite umwihariko wo gushima Imana kubw’imirimo itangaje yakoze itari gushoborwa n’umwana w’umuntu. Kizaba gifite intego ivuga ngo “Muze dufatanye gushima Imana ku byo yakoze byose”
Nk’uko Simon Kabera yabitangarije inyarwanda.com, icyo gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 7 Kamena 2015 kibere ku rusengero rwa ADEPR Remera kuva isaa kumi z’umugoroba, akazafatanya n’abantu bose bifuza gushimira Imana ibyo yakoze.
Umuhanzi Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya Imana
Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Mfashe inanga, Gusenga n’izindi, azaba ari kumwe n’amakorali atandukanye arimo nka Korali Duhuzumutima ya ADEPR Muhima, Korali Besalel ya ADEPR Remera, Korali Elayono ya ADEPR Remera n’abandi
Simon Kabera yiteguye gutaramira abakunzi be
Mu mpera z’umwaka wa 2013 mu kwezi kwa Kanama nibwo umuhanzi w’umuramyi Simon Kabera (Sayimoni) aheruka gukora igitaramo, icyo gihe yari arimo gushyira hanze indirimbo ze z’amashusho zikubiye kuri Alubumu(Album) yitwa Mfashe inanga.
Umuhanzi Simon Kabera
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ze, Simon Kabera yahise ajya mu Buholandi amarayo umwaka wose ku mpamvu z’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Nyuma y’icyo gihe cyose kingana hafi n’imyaka ibiri nta gitaramo kindi arategurira abakunzi be, Simon Kabera yabwiye inyarwanda.com ko usibye iki gitaramo agiye gukora kuri iki cyumweru, mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 nabwo afite ikindi gitaramo ari gutegura kandi kizashimisha benshi.
TANGA IGITECYEREZO