Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye cyane muri filime zitandukanye ni umwe mu bagize itorero Intayoberana ribyina gakondo akaba ari n'umuyobozi wungirije n’umutoza w’iri torero. Kuri ubu Ndayizeye yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere.
Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakunzi ba filime nyarwanda kubera filime zitandukanye amaze kugenda akinamo, aho twavuga nka filime Giramata, filime Impeta yanjye na filime y’uruhererekane City Maid uyu musore arimo gukinamo ari umuhanzi uba witwa Nick. Ndayizeye Emmanuel nyuma y’igihe ari mu buhanzi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y'urukundo ndetse akaba yizeza abakunzi be ko bagiye kujya banamwumva mu buryo bw’indirimbo.
Ndayizeye wemezako ahishiye byinshi abakunzi
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati,”Nasohoye indirimbo yitwa ‘Je t’aime’ nari maze igihe kinini nyitegurira muri studio ubu nkaba namaze kuyishyira hanze. Ntabwo nakubwira ko ninjiye mu muziki ryari, ariko kuva kera umuziki ni ibintu nkunda kandi nkeka ko nzabimenya birushije uko mbizi kuko mbikunda.
Emmanuel asoza yizeza abakunzi be ko afite indirimbo nyinshi arimo kubatunganyiriza kandi zizabageraho mu minsi ya vuba. Twabibutsa ko uyu musore indirimbo ikunze kumvikana muri filime City Maid yitwa Ndagakumbuye ariwe wayiririmbye akanayicurangira.
TANGA IGITECYEREZO