Zari na we yahamije ko abanyarwandakazi ari beza asobanura impamvu atazanye n’umukunzi we Diamond
Ubwo yanyuraga kuri tapi itukura, kimwe mu bibazo yabajijwe n’icyuko yizanye mu Rwanda wenyine ntazane n’umukunzi we Diamond yenda kubyarira imfura. Zari yagize ati “ Yarabishakaga cyane ko twazana ariko bitewe na gahunda afite muri Nigeriya ntibyakunze. Ku munsi w’ejo(yavugaga uyu munsi ku cyumweru tariki 28 Kamena)agomba kwerekeza muri Nigeriya aho afite na gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Flavour.”
Zari aca kuri tapi itukura
Asobanura impamvu atazanye n'umukunzi we Diamond
Ahenshi aba ari kumwe na Diamond yitegura kubyarira imfura
Zari hamwe na Teta Sandra wateguye Rwanda International Fashion World 2015 (RIFAW)
Igitaramo kirangiye,ubwo yabahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga kuburyo yabonye imigendekere yacyo , Zari yavuze ko yishimiye uburyo cyari giteguye ndetse n’uburyo abaririmbyi baririmbye(Performance). Gusa ntiyasoje ijambo rye atagarutse ku bwiza bw’abanyarwandakazi bukunda kugarukwaho n’abanyamahanga benshi basura u Rwanda. Ati “ Mu byukuri nasanze abakobwa b’abanyarwandakazi ari beza, bafite ubwiza karemano.”
Muri iki gitaramo n’umuhanzi Bebe Cool witwaye neza cyane yavuze ko mu Rwanda ariho ubwiza bukomoka muri Afrika, na we yemeza ko abanyarwandakazi ari beza cyane ndetse abatura zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye mu joro ryakeye zirimo’Come to me ‘ yakoranye na Alpha Rwirangira, na’ Love you everyday’ ikunzwe muri iki gihe.
TANGA IGITECYEREZO