Umunyarwenya Vincent Mwasia Mutua uzwi nka Chipukeezy yagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe 'Protokole' (Protocol) n’Ibikorwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Kenya, William Kipchirchir Samoei Arap Ruto.
Umuyobozi ushinzwe Imishinga Idasanzwe ya Perezida n’Ihuriro ry’Ubuhanzi, Dennis Itumbi, ni we watangaje iyi nkuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025.
Yavuze ati “Turagushimiye ku cyubahiro wagiriwe cyo kugirwa umuyobozi wungirije ushinzwe Protokole n’Ibikorwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.”
Deniss Itumbi yamwifurije ishya n’ihirwe muri izi nshingano nshya, avuga ko iki cyubahiro yagiheshejwe n’akazi yakoze mu rwego rw’ubuhanzi n’ubukungu bushingiye ku buhanzi.
“Nkwifurije gukorana umwete n’umurava muri izi nshingano, kugira ngo dufatanye guteza imbere ubukungu bw’ubuhanzi,” yongeyeho.
Chipukeezy ni umunyarwenya uzwi cyane mu itangazamakuru, akaba amenyerewe cyane kubera uko avuga mu rurimi rw’Igikamba. Uyu musore yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya Gen- Z Comedy, aho yigaragaje cyane mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni umwe mu banyempano bagaragaye cyane mu bitaramo bya ‘Churchill Show’, aho yagaragaje ubushobozi bwe, bikamuhesha amahirwe menshi yatumye agenda atera imbere.
Uyu munyarwenya asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’ubutegetsi bwa Kenya Kwanza, ndetse yagiye agaragara inshuro nyinshi nk’umusangiza w’amagambo (MC) mu bikorwa bya Perezida William Ruto.
Mbere y’iyi nshingano nshya yahawe kuri uyu wa Gatatu, Chipukeezy yari yaragiriwe icyizere n’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta, bumugira umujyanama mu kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga (NACADA).
Chipukeezy yavukiye mu gace ka Tala, mu Karere ka Machakos. Amashuri abanza yayize kuri Kwatombe Primary School.
Nyuma yaho, yakomereje amashuri ye yisumbuye muri Masii na Tala High Schools. Akiri umunyeshuri, yagaragaje impano ye binyuze mu itsinda ry’abanyeshuri bakina ikinamico (Drama Club), aho yatumye yigirwaho nk’icyitegererezo n’abarimu ndetse na bagenzi be. Yakundaga kwandika inkuru z’urwenya zigakundwa cyane.
Yaje kwinjira mu itsinda ry’abakinaga amakinamico y’amasomo (Set Books) mu mashuri yisumbuye, nyuma aza kubona akazi keza muri ‘Heartstrings’, aho yabaye umusangiza w’amagambo inshuro umunani.
Amafaranga
yakuye muri ibi bikorwa ni yo yamufashije kwiyishyurira ishuri, maze yinjira
muri ‘East African School of Media Studies’, aho yakomeje amasomo ye ajyanye
n’itangazamakuru n’itumanaho.
Umunyarwenya
Chipukeezy yashimye Perezida William Ruto wongeye kumugirira icyizere akamugira
Umuyobozi Ushinzwe ‘Protocole’ mu Biro bye
Chipukeezy aheruka i Kigali muri Mutarama 2025 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy
Chipukeezy
ari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy bibera muri Camp
Kigali
Ubwo yageraga i Kigali, Chipukeezy yavuze ko "iteka iyo ndi muri Kigali niyumva nk'uri mu murwa w'iwacu'
TANGA IGITECYEREZO