Muri Kenya bahagurukiye kurwanaya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushyingira abana ku gahato nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wishwe azira kwanga gushyingirwa ku gahato n’umugabo w’imyaka 55.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Kenyans.co.ke, ivuga ko Komisiyo
y’igihugu y’uburinganire n’ubwuzuzanye (NGEC) n’umuryango w’abanyamategeko muri
Kenya (LSK) bamaganye iyicwa rya Gaal Adan Abdi, umukobwa w’imyaka 17 wishwe
azira kwanga gushyingirwa ku gahato n’umugabo w’imyaka 55.
Mbere y'urupfu rwe rutunguranye, uyu nyakwigendera yari yarasigiye nyina amajwi menshi, avuga amarangamutima y’agahinda ke yaturutse ku ihohoterwa yakorerwaga buri munsi n’umugabo we ndetse na bene wabo. Muri aya majwi yose, yavugaga ko adashaka kubana n’uwo mugabo ahubwo ibyiza ari uko yakwisubirira mu nkambi y’impunzi aho yabaga.
Mbere gato y’uko apfa, yabwiye nyina ko abamutotezaga bamutwaye telefone, amubwira ko hagiye gushira igihe batavugana. Nyuma, nyina yarahamagawe maze abwirwa ko nta mpamvu yo kongera gusura umukobwa we. Nyamara we ntiyari azi ko umwana we yishwe, umurambo we ugatwikwa.
Nyuma y’uko NTV ibitangaje, Perezida wa LSK, Kwizera
Odhiambo, yasabye ko polisi ikurikirana icyo kibazo, ndetse abagize uruhare
muri ubu bwicanyi bwose bakabiryozwa.
Odhiambo yagize ati: "Undi munsi, irindi hohoterwa
rikorerwa abagore, urundi rupfu rw’inzirakarengane, ese nta bumuntu tugifite? Ese
umudendezo n’ubwigenge ntibigifite agaciro muri sosiyete? Ese Itegeko Nshinga
ryacu ryaretse kubahiriza indangagaciro z’igihugu cyacu? Nta mugore cyangwa
undi muntu wese, wagombye kwicwa urupfu rubi kuriya azize amahitamo ye.”
NGEC nayo ikaba yahagurukiye iki kibazo isaba ubutabera, kandi ko ababikoze bose bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko. Yagize iti: "Iki si icyaha gusa; ni ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu, kugamabanira ubutabera, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kenya."
Yakomeje iti: "Birarambiranye! Gushyingira abana ku gahato ntibyemewe. Turahamagarira abashinzwe kubahiriza amategeko kwihutira kurenganura uyu mukobwa ukiri muto wahohotewe. Ubu umukobwa 1 kuri 4 muri Kenya mu bari munsi y’imyaka 18 arubatse, ibi bigomba kurangira!"
Abdi yari amaze iminsi 23 abana n'uyu mugabo mbere y'uko yicwa maze umurambo we ugatwikwa, bivugwa ko bi byose byakozwe n’umugabo we, murumuna we ndetse na bene wabo. Nyuma y’uko ukekwaho icyaha nyamukuru yatawe muri yombi, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane byinshi kuri iki cyaha.
Umurambo we wasanzwe bawujugunye hanze y’inzu ikodeshwa uri mu ivu ry’umuriro yatwikishijwe. Nyuma yo gupima umurambo we nyuma y’urupfu, abaganaga basanze yaratwitswe bikabije ndetse urutirigongo rwe rukaba rwarangiritse.
TANGA IGITECYEREZO