Byitezwe ko The Ben umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agomba kuza mu Rwanda aho agomba kuririmba mu gitaramo cya East African Party, havuzwe byinshi ku rugendo rw’uyu muhanzi gusa amakuru yamaze kugera ku Inyarwanda.com ni umunsi n’isaha uyu musore agomba kugerera i Kigali.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com akimenya amakuru y’uko The Ben ataragera mu Rwanda yihutiye gushaka umunsi n’isaha uyu muhanzi azagerera mu Rwanda. Amakuru yizewe anafitiwe gihamya agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu muhanzi agomba kugera mu Rwanda ku kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016.
The Ben mu mihanda ya USA mbere ko aza mu Rwanda
Nyuma y’uko Inyarwanda ibonye aya makuru, twegereye umwe mu nshuti za hafi za The Ben, Jack B binavugwa ko ari umwe mu bazafasha uyu muhanzi ku rubyiniro nkuko bajyaga bakorana mu bitaramo bikomeye yakoraga akiri mu Rwanda. Uyu nawe yaduhamirije ko The Ben agera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu icyakora yirinda kugaruka ku isaha nyakuri azagerera ku kibuga cy’indege.
Jack B umwe mu nshuti za cyera za The Ben ari mu bamurindiriye ku bwinshi
Amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com akura ahantu hizewe ndetse afitiye n’ibimenyetso ni uko The Ben uri mu kirere agaruka mu rwamubyaye agomba kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa tanu n'igice z’amanywa (11:30’).
TANGA IGITECYEREZO