Kigali

Sandrine Isheja yakorewe ibirori 'Bridal shower' mu kumwifuriza ubukwe bwiza n’urugo ruhire- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2016 13:06
9


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inshuti n’urungano b’umunyamakuru Sandrine Isheja bamukoreye ibirori “Bridal shower” byo kumwifuriza kuzagira ubukwe bwiza n'urushako rwiza. Ibi birori bibaye mbere y’ukwezi kumwe ngo akore ubukwe n'umukunzi we Kagame Peter.



Urebye amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga ubonamo urungano ndetse n’inshuti za Sandrine Isheja mu birori byo kumushimira uko babanye mu buto ndetse banamwifuriza urugo ruhire.

Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba urungano rwa Isheja Sandrine ndetse na nyiri ubwite wari wanateguriwe umutsima wo gukata bishimira intambwe uyu munyamakurukazi agiye gutera. Bamwifurije kuzagira urugo rwiza bamuha n'impanuro z'uko azarwubaka rugakomera.

Reba amafoto yuko byari bimeze mu birori 'Bridal shower' Sandrine yakorewe n'urungano n'inshuti ze

ishejaAbakobwa b'urungano rwa Sandrine Isheja bamugeneye impano kuri uyu munsi w'ibirori byo kumusezera mu rungano

isheja

Umutsima wari wateguwe wo gusangira muri ibi birori

ishejaInshuti n'urungano rwa Sandrine Isheja bari baje kumwifuriza ubukwe bwiza no kuzagira urugo ruhire

isheja

Sandrine Isheja n'umukunzi we Kagame Peter bagiye kurushinga vuba aha

Tariki 5 Nzeri 2015 nibwo Peter Kagame yambitse umukunzi we Isheja Sandrine impeta y’urukundo(Fiancailles) nk’ikimenyetso kimugaragariza ko ikigiye gukurikiraho ari ukwereka ibirori imiryango yombi bakibanira ubuzima basigaje ku isi.Ubukwe bwa Sandrine Isheja na Peter Kagame buteganyijwe tariki 16 Nyakanga 2016.

isheja

Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro ariko kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Muzi guhinda gusa
  • sheja8 years ago
    Mnnnhhh! nukuri nanjye nti: uzagire urugo rwiza mama kdi uzabyare hungu nakobwa.Nyagasani azakubakire kuko wabaye umukobwa wikitegererezo murungano. Anw,munyamakuru wibeshye gato ntago ari 12 ahubwo ni 16th
  • fatuma8 years ago
    mbega byiza turishimye cyane rwose muzagire urugo ruhire kandi mubyare hungu na kobwa
  • karimu8 years ago
    igikorwa ni kiza ariko rwose iriya myenda yimikara nta kigenda....
  • Nathcha8 years ago
    Sandrine Ndagukunda Cyanepe Nifuza Kukubona Wapfashiki?
  • Miss Dora8 years ago
    Ntako batagize ngo bambare nabi!! Sandrine uzagire ubukwe bwiza ariko izo nshuti zawe zijye zifata amahugurwa Online bamenye ibyababera.
  • XO8 years ago
    icyo cyo baragishoboye ahaaaaaaaaaaaaaa.........
  • remy8 years ago
    Ubuse ababasigaye bazabona ababakura murungano niyimyambarire koko? Cyakoze ntibazakugerere mubukwe batazagusebya. Ufite inshuti zimico mibi gusa but i wish u nc wedding ceremony.
  • remy8 years ago
    Ubuse ababasigaye bazabona ababakura murungano niyimyambarire koko? Cyakoze ntibazakugerere mubukwe batazagusebya. Ufite inshuti zimico mibi gusa but i wish u nc wedding ceremony.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND