RURA
Kigali

Umuhanzi Edouce ntiyorohewe no kubura abe batakaza ubuzima mu ntangiriro z’umwaka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:7/01/2016 11:54
25


Umuhanzi Edouce Softman, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutangira umwaka nabi ubugira kabiri, mu ntangiriro z’umwaka ushize akaba yarabuze se umubyara naho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 bwo akaba yabuze nyirasenge, kwakira ibi byago bimubaho mu ntangiriro z’umwaka bikaba bimukomereye.



Tariki 16 Mutarama 2015 nibwo inkuru y’akababaro yageraga ku muhanzi Edouce  ko se umubyara yaguye mu bitaro bikuru bya Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho umuryango we usanzwe utuye. Se wa Edouce yapfuye azize uburwayi bwa diyabete yari amaranye igihe.

Aha umuhanzi Edouce (uri imbere hagati) yari mu mihango yo gushyingura se umwaka ushize

Aha umuhanzi Edouce (uri imbere hagati) yari mu mihango yo gushyingura se umwaka ushize

Nyuma yo gutangira nabi uwo mwaka wa 2015, uyu mwaka wa 2016 nawo uyu muhanzi ntawutangiye neza, kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mutarama 2016 aribwo yabuze nyirasenge yafataga nk’umubyeyi ukomeye mu buzima bwe, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Sinshobora kubona icyo navuga pe! Tariki 15/01/2015 nibwo natakaje ‪‎papa wajye none aka kanya tariki 6/01/2016 nibwo ntakaje Tante  (masenge) wajye. Ni ukuvuga ko intangiriro z’umwaka nzitangirana ibibazo bikomeye byo kubura abanjye, gusa Mana yanjye ndagusabye wakire intama yawe mu bawe. Masenge ruhukira mu mahoro. Edouce

Edouce ukomeje kutoroherwa n’intangiro z’imyaka ibiri ikurikirana, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagaragaza gukora cyane no kugenda bateza imbere muzika yabo, mu mwaka ushize wa 2015 akaba yarakoze indirimbo “Shuguri” yanakunzwe cyane ndetse n’indirimbo nshya yitwa “My Love” yakoze mu mpera za 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uMWANZAKUBARAYE BONFILS9 years ago
    twifanije nawe mukababaro kd tante imana imwakire mubayo.
  • NIYONKURU Valens9 years ago
    Edouce, komeza wihangane kandi natwe abagukunda twifatanyije nawe mu kababaro. Komeza ukomere kandi ushikame, ukomeze ushyire imbaraga mu mirimo ukora udacitse intege. Ntuhangayikishwe n'ibikubaho kuko nyuma yabyo hari ibisubizo bikubye inshuro nyinshi ibibazo ufite. Turagukunda cyane! ndi Karangazi
  • turatsinze kennedy9 years ago
    imana imwakire mubayo kandi edouce ukomeze kwihangana muriyiminsi.
  • jor9 years ago
    edouce dukunda ihangane imana irabizi kdi ikube hafi kuko buriya izimpamvu ,condoleance nshuti
  • MBYAYINGABO NEHEMIE9 years ago
    Nakomeze kwihangana mwisi siwacyu tuzamubona niwe ubanjije natwe turinyuma twese niyonzira
  • 9 years ago
    yihangane
  • Abdoul Irakoze9 years ago
    My all Condolences to u Edouce Softman Be strong my Her Soul Rest in Peace
  • 9 years ago
    IHANGANE
  • nemuless9 years ago
    edouce kbisa birababaje gusa ihangane hariya niwabo watwese kdi tukuri hafi nkaba fana bawe ntibiguce intege mumuziki wawe kuko aho ugeze niheza.twifatabyije numuryango wawe muri ibi bihe bitoroshye murimo .imana ibakomeze.
  • Nilingiyimana Sarah9 years ago
    Sha Ihangane Pe Niko Imana Iba Yabishatse Edouce Byiyibagize Kuko Mwisi Siho Iwacu.
  • Anderson 9 years ago
    Edouce pole sana kd Imanirabizi
  • Anderson 9 years ago
    Edouce pole sana kd Imanirabizi
  • Anderson 9 years ago
    Edouce pole sana kd Imanirabizi
  • ferouz banzubaze9 years ago
    Ihangane sha imana irakubona kandi twese niyo tuja
  • ferouz banzubaze9 years ago
    Ladouce imana igufashe kwihangana murivyo vyago gusa twese niyo tuja kandi imana yakuremw irakubona
  • mpinganziza Mireille9 years ago
    Komeza kwihangana muvandi komera uahikame ube aha papa wawe na nyogosenge ubu nicyojyih cyogukora cn ihangane
  • gahirwa yvonne9 years ago
    Biragoye gusa mwihangane isi iduca intege ark komera mu MANA niyo ishobora byose wowe nabawe mwihangane kdi musenge.
  • alex9 years ago
    Nugusenga CNE kuko ntibyoroshye mukomeze kwihangana
  • Atomix Kangaroo9 years ago
    My Bro Edouce,nik bigomb kumer kuk nik twisanz 2!,gus what can i tell iz dat"DO WHAT RIGHT&NEVER GIVE UP",god rise ur talent of singing&turagushyigikiye kbx.
  • Murekatete Alice9 years ago
    Edouse niyihangane nkabafana tumuri inyuma kand mubuzima ntakitagira iherezo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND