Umwaka ni igihe kitari gito amezi cumi nabiri yose amakuru y’imyidagaduro aba ari menshi, kugeza magingo aya hari inkuru nyinshi zijyanye n’imyidagaduro ziba zizenguruka mu bitangazamakuru binyuranye. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi icumi byagarutsweho mu bitangazamakuru mu mwaka uri kugana ku musozo wa 2017.
Iyo usubije amaso inyuma usanga hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo umwaka wa 2017 wirenge, mu gihe hashize igihe kitari gito, iminsi itari mike uyu mwaka umaze uyu ukaba ari umwaka waranzwe na byinshi mu bijyanye n’imyidagaduro cyane ko ntawatinya guhamya ko ari n’umwaka w’ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.
10: The Ben, Meddy na Kitoko bari bamaze imyaka myinshi hanze y’u Rwanda bongeye gutaramira mu Rwanda
Imyaka yari imaze imyaka myinshi ndetse bamwe isaga irindwi bavuye mu Rwanda, aha buri muhanzi yagiye atangaza ko yiteguye kuza mu Rwanda mu myaka yose itambutse,icyakora nkuko umunyarwanda yabivuze ngo iminsi iba myinshi igahimwe numwe gusa, muri iyi myaka byagiye bitangazwa ko aba bahanzi bazaza mu Rwanda 2017 niwo aba bahanzi bagarukiye mu Rwanda aho banakoreye ibitaramo.
2017 isize The Ben na Meddy bahuriye mu Rwanda ndetse na Kitoko nyuma y'imyaka batahabarizwa
Kitoko nk’umuhanzi ukomeye wiga akanatura mu Bwongereza we yagarutse mu Rwanda ubwo yari aje kwifatanya n’umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu. Uyu akaba yarasanze mu Rwanda The Ben wari waraje mu Rwanda mu gitaramo cyo kwita izina ingagi cyabaye muri uyu mwaka icyakora uyu bikaba byari ubwa kabiri ataramiye mu Rwanda mu mwaka umwe cyane ko mu ntangiriro z’uyu mwaka The Ben yari yaririmbye mu gitaramo cya East African Party. The Ben nawe akaba yarahahuriye na Meddy wari waje mu Rwanda mu gitaramo cya Beer Fest 2017.
9. Abahanzi mpuzamahanga bakomeye cyane cyane muri Afurika bakoreye ibitaramo mu Rwanda
Umwaka wa 2017 ni umwaka w’amateka muri muzika ni umwaka benshi bazibukiramo abahanzi banyuranye bagiye bitabira ibitaramo binyuranye mu Rwanda; usubije amaso inyuma usanga hari abahanzi mpuzamahanga bakomeye bagiye bitabira ibitaramo mu Rwanda barimo; Tekno, Darassa,Diamond,Vanessa Mdee,Sheebah Karungi, Patoranking, Juliana Kanyomozi, RunTown, Zaza, Ray C, kimwe nabandi benshi bagombaga kwitabira ibitaramo binyuranye hano mu Rwanda.
Tekno umwe mu b'ibyamamare ku mugabane wa Afurika wakoze igitaramo gikomeye mu Rwanda
8. Inkubiri y’abakobwa n’abasore bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza
Bitandukanye n’imyaka yagiye itambuka utekereje neza wasanga uyu mwaka wa 2017 ari umwe mu myaka abakobwa benshi kimwe n’abahungu bagiye bitabira amarushanwa y’ubwiza. Aha twahera kuri Ntabanganyimana Jean de Dieu cyangwa se Jay Rwanda witabiriye amarushanwa ya rudasumbwa wa Afurika akaza no guhita anegukana ikamba.
Jay Rwanda ubu niwe ufite ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika
Usibye uyu musore ariko hari abakobwa benshi bitabiriye amarushanwa y’ubwiza harimo; Iradukunda Elsa witabiriye irushanwa rya Miss World 2017, Ingabire Habibah witabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2017,Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Igisabo yitabiriye amarushanwa ya Miss Earth 2017, Umutoniwase Linda witabiriye amarushanwa ya Miss University Africa 2017, Uwase Clementine Tina witabiriye amarushanwa ya Miss World Next Top Model 2017 ndetse na Mutoni Fiona kuri ubu uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Africa 2017. Icyakora aba bose bagiye bitabira aya marushanwa nta numwe wigeze agira umudari atahana.
7 .Dream Boys yegukanye Primus Guma Guma Super Star naho Iradukunda Elsa yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star muri uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya karindwi, mu bahanzi bahatanaga bose Dream Boys yaje kwegukana igihembo tariki 24 Kamena 2017. Usibye Dream Boys ariko tariki 26 Gashyantare 2017 nibwo Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 aha akaba yari asimbuye Mutesi Jolly wari wegukanye ikamba muri 2016 naho Dream Boys ikaba yarasimbuye Urban Boys yari yegukanye iri rushanwa muri 2016.
6. Inkubiri y’isenyuka ry’amatsinda ya muzika hano mu Rwanda
Ubundi si ibintu bisanzwe, 2017 ni umwaka amatsinda ya muzika atazibagirwa cyane ko ariwo mwaka wabayemo gusenyuka gukomeye kwa menshi mu matsinda ya muzika, aha umuntu yagaruka ku mazina y’amatsinda yasenyutse muri uyu mwaka arimo Urban Boys yavuyemo Safi Madiba gusa Nizzo Kaboss kimwe na Humble Jizzo bakaba barafashe icyemezo cyo kutareka itsinda risenyuka. Usibye Urban Boys ariko hasentyutse kandi TNP, ndetse na TBB aho aya matsinda buri muhanzi asigaye yikorana umuziki ku giti cye.
5. Abahanzi bakomeye mu gihugu bashyigikiye bikomeye Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda
Kuva tariki 14 Nyakanga 2017 ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro, Perezida Kagame yatangiye kuzenguruka igihugu mu turere twose ahereye mu Ruhango aho yiyamamarije ku munsi we wa mbere kugeza mu karere ka Gasabo agho yasoreje ibi bikorwa byo kwiyamamaza, perezida Kagame aho yajyaga hose yabaga aherekejwe n’abahanzi benshi b’ibyamamare mu Rwanda kugeza ndetse no ku munsi nyiri izina wo kubyina intsinzi tariki 4 Kanama 2017 nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu abahanzi bakaba barifatanyije nabanyarmuryango ba FPR Inkotanyi kubyina intsinzi y’umukandida bari badhyigikiye.
4. Abantu b’ibyamamare bakoze ubukwe muri uyu mwaka
Mu mwaka wa 2017 habaye ubukwe bwinshi cyane cyane ku bahanzi ndetse nabandi bantu b’ibyamamare binyuranye barimo ubwa Safi Madiba, Miss Jojo, Umutare Gaby, Umuraperi Bably, umunyarwenya Ramjaane, Umunyamakuru Michelle Iradukunda, Uwimana Aisha Ciney, Mc Murenzi nabandi benshi bagiye bakora ubukwe muri uyu mwaka.
3. Saga Safi Madiba
2017 nta watinya guhamya ko ari umwaka wihariwe cyane na Safi Madiba, uyu yavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’ibyagiye bimubaho byabyaraga inkuru umusubirizo. Uyu muhanzi yavuzwe cyane ubwo yatandukanaga na Parfine umugore uba mu Busuwisi bahoze bakundana bagitandukana byateje impagarara gusa itaramaze igihe cyane ko hahise haziraho inkuru yuko Safi Madiba yaba akundana n’indi nkumi ndetse bahita banakora ubukwe.
Nyuma y’ubukwe havuzwe inkuru nyinshi kuri uyu mugore ndetse na Safi Madiba icyakora ibi nabyo biza gusa n’ibihagaritswe n’indi nkuru yuko uyu muhanzi wabaga mu itsinda rya Urban Boys yamaze gutandukana naryo ndetse agiye gutangira umuziki ku giti cye ku ikubitiro akaba yarahise ahera ku ndirimbo yakoranye na Meddy ndetse bikaba byaravuzwe ko yakoranye na Ray Vanny umusore wo muri Tanzania wamamaye mu bahanzi babarizwa muri Wasafi ya Diamond.
2. Inkuru za Platini n’uwari umukunzi we
Muri Gashyantare 2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Platini Nemeye yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we Diane, amakuru yagiye hanze binyuze kuri Diane wagaragaje undi musore bari mu rukundo ibi byahise byemezwa na Platini nawe wemereye itangazamakuru ko yatandukanye na Diane kandi ko ibyo bapfuye ari ibyabo bwite badashaka ko bijya mu itangazamakuru.
Aba bombi bari bamaze igihe bakundana ndetse n’ibihuha by’ubukwe bwabo bigarukwaho cyane mu itangazamakuru icyakora 2017 isiga batandukanye ndetse n’umukobwa yiboneye undi mukunzi mu gihe Platini we nubu agihamya ko nyuma y’ibyamubayeho atakongera gushyira hanze ibijyanye n’urukundo rwe.
1. Inkuru z’ifungwa n’ifungurwa rya Teta Sandra
Teta Sandra si izina rito mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, amakuru agenda amuvugwaho ni menshi ariko 2017 yabaye amateka cyane ko aribwo uyu mukobwa yatawe muri yombi muri Gashyantare 2017 icyakora nyuma yo kuburana igihe kirekire yaje kurekurwa muri Kamena 2017 aha akaba yari yafunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’ubwambuzi icyakora akaza kuburana agatsinda urubanza byatumye arekurwa.
Teta Sandra ubwo yari afunze
Izi kimwe n’izindi nkuru zavuzwe cyane muri 2017 ni zimwe mu zaranze uyu mwaka mu bijyanye n’imyidagaduro. Hari igihe inkuru runaka wowe wasanga twayirengagije cyangwa ntituyitekereze mu icumi zaranze uyu mwaka ubwo niko waba ubibana watwibutsa mu hagenewe ibitekerezo cyane ko nubundi iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi.
TANGA IGITECYEREZO