Kigali

Knowless na Bruce Melody bagize icyo bavuga ku basore b’ibigango basigaye babacungira umutekano–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 9:20
7


Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 ni bwo Butera Knowless na Bruce Melody bagaragaye mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda, aho bari kumwe n’abasore b’ibigango babacungira umutekano. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuza kumenya impamvu bahisemo gushaka abasore babacungira umutekano.



Butera Knowless yabajijwe niba kugendana n’umusore umucungira umutekano bivuze ko umutekano wabaye muke kuri kuri we maze abwira Inyarwanda.com ko uyu musore ari umuntu bakuranye yubaha kandi bakorana buri munsi atari uko ari igitaramo gusa. Butera Knowless yagize ati”Manu yarandeze ni umuntu ukorera muri Kina Music, twatangiranye urugendo kuva natangira umuziki ni umuntu nubaha…” 

Bruce MelodyBruce Melody n'umusore umucungira umutekano

Iki kibazo cyabajijwe nanone Bruce Melody muri iyi minsi wamaze gushyiraho umusore w’ibigango ushinzwe umutekano we maze uyu muhanzi abwira Inyarwanda.com ati”Urabona nyine tuba turi mu bitaramo hari igihe bishobora kuba ko umutekano waba muke ku bw'impanuka ngira ngo nirinde ko hari uwamputaza kubw'impanuka ariko si uko umutekano wa Bruce Melody wabaye mukeya.”

knowlessKnowless n'umusore umucungira umutekano

Ku bwa Bruce Melody ntabwo yigeze yifuza gushaka kuvuga umushahara aha uyu musore umucungira umutekano nubwo yemera ko amuhemba gusa ngo kubwe ntiyavuga umushahara amuhemba. Bruce Melody avuga ibi nyamara mu gihe Butera Knowless we ahamya ko umusore umucungira umutekano ari inshuti ye bakuranye kuva yakwinjira muri KINA Music.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jy7 years ago
    Yegoyeeeeeee mbega ibyamamare bikeneye umutekano hahahahahah hahahahha hahaha ndabona twungutse Selena Gomez na Justin bieber
  • uk7 years ago
    Yego nibyo gucungirwa umutekano ariko ikibazo mfite abo ko baba atarabanyamwuga kandi police ikaba ihari bakaba batari na company zibifitiye uruhushya ubwo umunsi nitwaje kugucungira umutekano bagahutaza abaturage cyangwa bakababangamira murumva mutazishyira mu bibazo mwembi kuko ibi bishobora kubibagiza ko ahanini bakorera mu kigare nta tegeko ribarengera kuko igihe umuntuyashaka kugusagarira aho kwitabaza police umurinzi wawe akaba ariwe uhagoboka abyitweymo nabi cyangwa nawe agasagarirwa akirwanaho urumva ibihano bibategereje. Ubwo mujye mushake nabahugukiwe mu mategeko n'uwo mwuga w'uburinzi babahe amahugurwa kugirango bakore akazi kabo neza
  • Yves7 years ago
    Ndagagaye . Knowles Koko abona arinde ukeneye kumukoraho hahahaaa burya iyo wikirigise ugaseka biragufasha .
  • Fiacre cress7 years ago
    yego yeeee!!!!, ndabashinyitse. mbega aba star.
  • faida7 years ago
    abirabura mwabaye mute biranze koko tubaye abirabura pasteur na apôtre bagira aba sécurité none mugiriye ishyari Abimereye neza nshuti zanjye nimuryoshye ISI ntisakaye
  • Umwali7 years ago
    Igihugu kirimo inzara se hari ibitabamo, aha hantu watanga 100 milles rfw ukicisha umuntu, ibaze.... Ndebera aba basore birirwa inyuma y'umusitari utaninjiza 500 rfw milles ku kwezi!!!!
  • MUGISHA Viateur6 years ago
    Wow!! Nibyiza Kugira Ibogar Nkiryo Ariko Bazajye Babubaha Kuko Arinkingiyubuzima Bwabo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND