Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo NIKO NABAYE, Dj Zizou Alpacino kuri ubu arimo aritegura gukomereza gahunda ze mu gihugu cya Afrika y’epfo aho agomba kwerekeza kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 22/10/2014
Nk’uko uyu musore yabidutangarije, ngo kugeza ubu ibyangombwa byose arabifite akaba ategereje ko umunsi nyirizina ugera ngo yerekeze muri iki gihugu.
Dj Zizou Alpacino
Dj Zizou Alpacino avuga ko uru rugendo ruri mu rwego rwo gukomeza gutegura no kurangiza album ye ya mbere 5/5 experience, aho yamaze kubona abafatanyabikorwa b’abanyamahanga bamwemereye kumufasha ariko bakamusaba ko zimwe mu ndirimbo ze nka Fata fata, Niko nabaye na Bagupfusha ubusa agomba kubanza kuzishyiraho amagambo(Subtitles)ari mu rurimi rw’iki-Espagnol, ibi hamwe no kunoza ibijyanye n’amasezerano y’imikoranire akaba ari yo mpamvu nyamukuru izaba imwerekeje muri iki gihugu gusa akazahava yanakoze imbanzirizamushinga ya CD ya album ye.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Dj Zizou yagize ati “ Nibyo koko ejo bundi tariki 22 z’uku kwezi nzerekeza muri Afrika y’epfo. Ni abantu b’ababanyamahanga bashaka kuza gukorera mu Rwanda mu bijyanye na music promotion, bakaba bagomba kumfasha muri uru rugendo.”
Reba amashusho y'indirimbo NIKO NABAYE
Uyu musore wamenyekanye cyane mu guhuriza hamwe abahanzi maze bagakorana indirimbo ku gitekerezo cye. Mu kiganiro twagiranye yakomeje agira ati “ Kubera isoko rikenewe hagati yanjye nabo twese kugirango inyungu ishakwa tubashe kuyigeraho ibijyanye n’inkunga abakenewe babashe kumva ibisobanuro bansabye ko indirimbo Fata fata, Niko nabaye na Bagupfusha ubusa zigomba kujyaho subtitles za Spanish.”
Tumubajije niba kugeza ubu ibyangombwa abifite hamwe na gahunda zose muri rusange ateganya gukorera muri Afrika y’epfo, Dj Zizou Alpacino yagize ati “ Ibyangombwa byo ndabifite, gahunda niyo ariko nzanategurirayo ama design ya 5/5 Experience kugirango nzazane ibikorwa bimwe na bimwe byayo nkuyeyo kuko igihe kizaba ari gito kuko azaba ari nkaho ari bijyanye n’amasezerano y’imikoranire. So, ibindi nakora cyereka mbipanze nagezeyo wenda.”
Dj Zizou hagati ya Humble Jizzo na King James mu mashusho y'indirimbo NIKO NABAYE
Dj Zizou Alpacino yadutangarije ko abo bantu bagiye kumufasha bamenyanye umwaka ushize ubwe umuzungu umwe muri bo yumvaga indirimbo Fata fata yari ikunzwe cyane umwaka ushize maze akamuhuza n’abandi bakomeje kugirana ibiganiro byiza ari nabyo byatanze uyu musaruro.
Reba amashusho ya zimwe mu ndirimbo za Dj Zizou zizagaragara kuri album ye 5/5 experience
Reba amashusho y'indirimbo Fata fata
Amashusho y'indirimbo 'Arambona agaseka'
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO