Kigali

Njuga (Kadogo) yashyize hanze 'Nyegera' irimo Nizzo na Sat B - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2016 8:52
1


Umuhanzi Njuga uzwi cyane muri Filime nyarwanda by’umwihariko muri Seburikoko aho akina yitwa ‘Kadogo’, yashyize hanze amashuso y’indirimbo ye ya mbere. Muri ayo mashusho hagaragaramo Nizzo na Sat B n'abandi bantu benshi bagize Njuga Band.



Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 nibwo Ngabo Leon uzwi nka Njuga yinjiye mu muziki. Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Nyegera’. Ni indirimbo y’urukundo ivuga uburyo adashobora gutandukana n’umukunzi we ahubwo atindiwe n’umunsi azamwambikaho impeta y’urushako.

Nyegera ndagukunda, ndagusabye umfumbatire unyegere ndagukunda I love. Iyo turi kumwe sinzi impamvu nkwiratira mukunzi wanjye akaramata nzakwambika impeta y’ubutesi, tegereza uwo munsi mama wawe na papa wawe bose bazaba bahari nzarahira ko nzagukunda iteka ryose. Amwe mu magambo y’iyo ndirimbo.

Njuga yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki agakomeza gukora n’izindi ndirimbo nshya. Nyuma y’amezi macye amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo 3 arizo: Nyegera, Mama, Wararahiye yakoranye na Black Benz na Bebe Laro.  

Leo NgaboLeo NgaboLeo Ngabo

Nizzo

Sat B na Nizzo wa Urban Boys bagaragara mu ndirimbo ya Njuga Band

REBA HANO 'NYEGERA' YA NJUGA BAND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntamunoza8 years ago
    Mumbabarire kuvugisha ukuli iyi ndirimbo ni mbi pee!! nugushakisha.rwose nkiyi nanjye ntiyananira ndetse nanarushaho.uzegere abantu nka King james nabandi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND