Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly, yakuranye intego yo kuzirwanira ishyaka nyuma yo kubona ubushobozi bw’umugore yaboneye kuri nyina wamureze n’abavandimwe be batanu, akabageza kuri byinshi ari wenyine dore ko se wa Jolly yatabarutse ubwo uyu Nyampinga yari amaze amezi atandatu gusa avutse.
Miss Mutesi Jolly wavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, azuzuza imyaka 20 y’amavuko mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Ni bucura mu muryango w’abana 6, umuryango ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batatu. Se umubyara, Serwiri Sylver yitabye Imana mu mwaka w’1997, ubwo uyu Nyampinga w’u Rwanda yari uruhinja rw’amezi atandatu gusa, hanyuma nyina Ingabire Immaculée amurerana na bakuru be na basaza be ari wenyine kandi abasha kubageza kuri byinshi.
Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yashimangiye ko yatewe intimba no kumenya ubwenge agasanga atagira se ndetse akaba atanamuzi kuko byumvikana ko yamubuze akiri uruhinja, gusa ngo kurerwa na nyina wenyine byatumye ubu yaba umuhamya mu kugaragaza ubushobozi bw’umugore.
Nyina wa Miss Mutesi Jolly yari anamushyigikiye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016
Nabuze papa mfite amezi atandatu. Gukura ntamufite byatumye nkura nirwanira ishyaka kugirango nubake ejo hanjye hazaza. Kurerwa na mama wenyine akangeza aho ngeze ubu n’abavandimwe banjye, byatumye mbona ko umugore ashoboye, nkura mbona ko umugore ntacyo atashobora, bityo nkura nanjye nshaka kugirango nzirwanire ishyaka - Mutesi Jolly
Mutesi Jolly agaragaza ko biba bitoroshye gukura urerwa n’umubyeyi umwe kandi igihe kikaba kigera umuntu akifuza ko wa mubyeyi yaba akiriho ngo arebe uburyo uwo yibarutse hari icyo yagezeho mu buzima, ariko nanone akavuga ko uwahuye n’ibyo byago adakwiye kwiheba, ahubwo ko akwiye gushikama agaharanira kwiyubahisha no guhesha ishema umuryango akomokamo.
TANGA IGITECYEREZO