Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana,mu minsi ishize yatangaje ko akiri umwana yigeze gukuramo inda yatewe n’umukinnyi wa Filime Steven Kanumba. Nyuma yo gutangaza ibi, Diamond na Shamim Nabil wabayeho Nyampinga wa Kenya bamwihanganishije.
Wema Sepetu uvuga ko yakuyemo inda ya nyakwigendera Steven Kanumba kandi akabikora mu gihe yakundanaga na Diamond wo muri Tanzaniya, nk’uko yabitangaje ku instagram ye, yavuze ko yabitewe nuko ngo ababyeyi be batari kumwemerera gushaka umugabo kuko yari akiri muto,gusa ngo hari icyo byamwigishije dore ko hari n'amakuru avuga ko yaba ari kwicuza kuba yarakuyemo iriya nda ya Steven Kanumba.
Wema Sepetu hamwe na nyakwigendera Steven Kanumba
Diamond Platnumz wahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu, yabwiye Clouds Tv ko akimara kubona ibyanditswe na Wema kuri Instagram ngo byamushenguye umutima ariko amusaba kwikomeza ndetse n’abakunzi ba Wema abasaba kumwubaha bakirinda kugira byinshi bibi bamuvugaho.
Diamond Platnumz na Wema Sepetu mu gihe cy'urukundo rwabo
Shamim Nabil wabaye Miss Kenya 2012, nyuma yo kumva inkuru ibabaje kuri Wema Sepetu, Miss Shamim yamushimiye cyane ubutwari yagize bwo gutangaza ibyamubayeho. Yakomeje avuga ko Wema nawe ari umuntu kandi ko abantu bose nta numwe udakora amakosa.
Miss Kenya 2012 Shamim Nabil wanambitswe ikamba rya Miss World Kenya
Nyuma yo gutandukana n’umunyatanzaniya Wema Sepetu umukinnyi w’amafilime wanabayeho Nyampinga w’icyo gihugu muri 2006, kuri ubu Abdul Naseeb ariwe Diamond Platnumz yiboneye undi mukunzi ariwe Zari Hassan umuhanzikazi w’umuherwe wo muri Uganda.
Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzaniya,Diamond Platnumz kuri ubu akundanye bidasubirwaho na Zari Hassan
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO