Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 ni bwo Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017 yasangiraga ndetse akifatanya n'abana bo ku muhanda kimwe n'abatishoboye baba hafi y’ikigo cyo kwa Gisimba.
Abana bahuye na Miss Kalimpinya Queen bagize amahirwe yo gusangira nawe ifunguro rya mu gitondo ndetse bakinana imikino inyuranye. Iki gikorwa Miss Kalimpinya yakitabiriye ku butumire bw’umuryango uhuriwemo na benshi muri aba bana bakunze guhurira kwa Gisimba nyuma y’amasomo ngo bihugure ubundi bumenyi aho aba bana bahura bagasangira ndetse bagakina bityo bakunguka inshuti mu cyo bise ‘Gira inshuti friends’ kiba buri kwezi.
Ibi bikorwa mu gihe iki kigo cyo kwa Gisimba cyamaze gushyira abana mu miryango magingo aya nta mwana w’imfubyi n’umwe ukirererwamo ahubwo bahahurira nyuma y’amasomo cyangwa mu mpera z'icyumeru (Weekend) bakaganira bakungurana ibitekerezo bakaniga ubundi bumenyi butari ubwo mu ishuri.
REBA AMAFOTO:
Kuri uyu munsi usanga abana babukereyeMbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo Miss Kalimpinya yabanje gukarabya aba banaAmafunguro bari bateguriweSi Kalimpinya gusa uba witabiriye ahubwo hari n'urundi rubyiruko rukunze kwifatanya n'aba banaAbana bari gufata ifunguro rya mu gitondoIki kigo kiba cyahuriyemo n'abana benshi, hano Kalimpinya yabyinishaga ukiri muto wari wajeUsibye gusangira banakinnye, aha bakinaga agati birangira ikipe ya Kalimpinya itsinze babyina intsinziYabahaye na bomboImikino yari myinshi
Amafoto: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO