Ku wa Gatandatu tariki18 Kamena 2017 ni bwo Kalimpinya Queen igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yifatanyaga n'abanyeshuri yasize biga muri LDK mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya Lyce De Kigali ari naho Miss Kalimpinya Queen yize amashuri ye yisumbuye dore ko yarangijeyo muri 2016. Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,witabiriwe n'abantu b’ingeri zinyuranye.
Miss Kalimpinya Queen yakanguriye barumuna be ndetse na basaza be bari aho ko bakurikiza insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho" Miss Kalimpinya yashimiye bikomeye LDK ishuri yizemo rikamurera, arishimira kuba rigifata umwanya wo kwibuka abari abanyeshuri, abakozi babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa kandi hari abanyeshuri bize muri LDK, abahiga, ababyeyi babo kimwe n'abagize imiryango y'abari abakozi ndetse n'abanyeshuri ba LDK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari kandi abayobozi banyuranye dore ko hari ubuyobozi bw’ikigo, abari bahagarariye CNLG ndetse na AERG ku rwego rw’igihugu, aba bose mu butumwa bagiye bagenera aba banyeshuri babasabye kugira indangagaciro z’umunyarwanda bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubumuntu bityo bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho mu Rwanda.
REBA MU MAFOTO UKO IKI GIKORWA CYEGENZE:
Abanyeshuri biga muri LDK batanze ubutumwa Miss Kalimpinya Queen n'uhagarariye AERG/LDKMu mwambaro wabo w'ishuri abanyeshuri bari bitabiriye uyu muhangoAbanyeshuri batanze ubutumwa mu mikinoHacanywe urumuri rw'icyizere cy'ejo hazazaKalimpinya Queen ari gucanira abanyeshuri urumuri rw'icyizereKalimpinya Queen asigasiye urumuri ngo rutazimaKalimpinya Queen ageza ijambo ku bari muri LDKUwari uhagarariye AERG ku rwego rw'igihugu ageza ubutumwa bwa AERG ku bari ahoUwari uhagarariye CNLG ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhangoBerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatse muri LDKBasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside muri iki kigoBatanze ubutumwa ...Duhereye i bumoso ni ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri LDK, Miss Kalimpinya Queen, Umuyobozi wa LDK, umuyobozi wa AERG/LDK, uwacitse ku icumu wari uhagarariye abandi, uhagarariye CNLG,uhagarariye AERG Nationale
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO