Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda watowe mu mwaka wa 2017 nyuma yo kwegukana ikamba hari ibikorwa binyuranye yagiye akora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse no kwesa imihigo nka Nyampinga w’u Rwanda. Kuri ubu yongeye kuvuza abantu amaso afatanyije n’ibitaro bya Kabgayi.
Muri Gicurasi 2017 ni bwo Nyampinga w’u Rwanda 2017 yifatanyije n’inzobere zo mu bitaro bya Kagbayi mu kuvuza abantu amaso. Iki gikorwa cyanyuze benshi akaba yaragikoreye mu karere ka Rubavu aho yavuje abantu mirongo ine (40). Kuri ubu uyu mukobwa agiye kuvuza n'abandi bantu barwaye amaso bo mu karere ka Nyaruguru.
Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nyakanga 2018 nibwo Miss Iradukunda Elsa yasubukuye ibikorwa bye byo kuvuza abarwayi amaso, kuri ubu uyu mukobwa yatangiye iki gikorwa ari gukorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kigeme, hakaba hitezwe kuvuzwa abasaga 300 biyandikishije bafite ikibazo cy’ishaza.
Abiyandikishije kuvuzwa na Nyampinga Iradukunda Elsa bafashwa uburyo bwo kugera ku bitaro bakanacumbikirwa kugira ngo bakurikiranwe kugeza basubiye mu rugo. Uyu mukobwa aganira n’itangazamakuru yagize ati ”Ntakintu gishimisha nko kubona umuntu aseka yishimye nabigizemo uruhare nahawe umugisha nanjye ntacyambuza kubera umugisha abandi. Ibi nibyo nshoboye, mfite ubushobozi nafasha benshi barenze aba.”
Iki gikorwa cyanashimishije umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme watangaje ko n'ubwo bavuraga amaso ariko iyo byabaga ngombwa ko umuntu abagwa baboherezaga i Huye cyangwa i Kabgayi kuko ntabahanga mu kubaga amaso bari bafite, bityo benshi mu baturage ntibabashe kujya kwivuza kubera ubushobozi buke. Yashimiye Miss Iradukunda Elsa kubw'iki gikorwa yabakoreye akabazanira abaganga b’inzobere begereye abaturage.
Iki ni igikorwa byitezwe ko kizamara icyumweru cyose hakavurwa abasaga 300 biyandikishije muri iki cyiciro kigomba kuvuzwa na Miss Iradukunda Elsa muri uyu mwaka wa 2018.
Miss Elsa akigera ku bitaro bya KigemeAbaturage bafashwa kugera kwa mugangaMiss Elsa afatanyije n'abaganga b'inzobere bari kwita ku barwayi b'amaso bo mu karere ka Nyamagabe
TANGA IGITECYEREZO