Kigali

Liza Kamikazi winjiye amaramaje muri Gospel yatuganirije kuri uru rugendo rwe rushya-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/11/2018 11:09
0


Liza Kamikazi ni umuhanzikazi wamamaye cyane hano mu Rwanda mu myaka yatambutse, uyu muhanzikazi nyuma yo gushaka mu mwaka wa 2011, uyu muhanzikazi yakomeje gukora umuziki ariko kuko inshingano zari zamaze kuba nyinshi Liza Kamikazi atangira kubigendamo biguruntege kugeza muri 2016 ubwo yatangazaga ko yinjiye muri Gospel.



Uyu muhanzikazi ubwo yinjiraga muru Gospel muri 2016 yashyize hanze indirimbo yise 'Ndaje data', nyuma y'iyi ndirimbo Liza Kamikazi yarategerejwe mu ruhando rwa muzika icyakora kugeza 2018 igana ku musozo yari atarongera gukora indi ndirimbo. Aha Liza Kamikazi aganira na Inyarwanda yadutangarije ko yamaramaje ubu yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Liza Kamikazi

Atangaza ko yamaramaje kwinjira muri Gospel yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Indirimbo nshya"

Aganira na Inyarwanda.com Liza Kamikazi yatangaje ko imyaka ibiri ishize yose yari ahuze atekereza ndetse asenga ngo Imana imufashe gushikama ku ntego yari yihaye yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana avuye mu muziki usanzwe. aha Liza Kamikazi akaba yemereye umunyamakuru ko mu byukuri yafashe icyemezo kimugoye ariko ubu yamaramaje akinjira muri Gospel wese.

Umva hano indirimbo nshya ya Liza Kamikazi yo kuramya noguhimbaza Imana

 

Muri iki kiganiro uyu muhanzikazi yabajijwe na Inyarwanda niba aadateganya kujya anyuzamo ngo aririmbe indirimbo zisanzwe zitari Gospel, aha akaba yadutangarije ko kugeza ubwo twaganiraga iyi gahunda ntayihari adutangariza ko ubu ahugiye ku gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. abajijwe niba igihe azaba ari ku rubyiniro hagize umusaba kuririmba zimwe mu ndirimbo zo hambere yadutangarije ko bishoboka ariko nta nshya azongera gukora.

Liza Kamikazi

Liza Kamikazi yatangiye guca amarenga yo gukora Gospel ubwo yabatizwaga muri New Life Bible Church urusengero ruherereye Kicukiro

Kuri gahunda za muzika ye nshya Liza Kamikazi yabwiye Inyarwanda.com ko ari gutunganya Album ye nshya izaba igizwe n'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.  bya vuba gusa Liza Kamikazi agiye gufata amashusho y'iyi ndirimbo nshya yashyize hanze yakozwe na Aron Nitunga iyi akaba yarayise "Indirimbo nshya".

 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LIZA KAMIKAZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND