Bruce Itahiwacu wamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda nka Bruce Melody, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Werurwe 2016 yizihizaga isabukuru y’imyaka 24 ishize abonye izuba. Uyu musore avuga ko aterwa ishema n’urwego agezeho kuri iyi myaka ye, gusa ashengurwa no kuba yarabuze nyina yafataga nk’inshuti magara.
Bruce Melody avuga ko n’ubwo ashengurwa no kuba kuri ubu adafite nyina yafataga nk’inshuti ye magara, bitamubuza gushima Imana ashize amanga ku bwo kuba ibibazo yanyuzemo byo kubura umubyeyi ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye bitaramugize ikirara cyangwa umwana wigenga, ahubwo byamukomeje bikamugira umugabo akamenya ko agomba kwitunga akanafasha barumuna be.
Ku isabukuru ye, Bruce Melody yahuje udufoto twe twa kera hamwe nay'ubu ayasangiza inshuti ze
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo twamubazaga icyo yishimira kurusha ibindi mu myaka 24 ishize abonye izuba, Bruce Melody yavuze ko aterwa ishema n’urwego umuziki we ugezeho n’ubwo urugendo rukiri rurerure.
Bruce Melody ashengurwa no kuba nyina yaritabye Imana atabashije kubona urwego umuhungu we agezeho dore yatabarutse mu gihe uyu musore yahatanaga no kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, kuri ubu bikaba binamutunze
Nishimira iterambere najyezeho mu myaka mfite n’umusaruro w’imbaraga nashyizemo, ikindi kandi nkaba narungutse inshuti nyinshi harimo nabampfasha akazi ka buri munsi. Umuziki wanjye urakura uko bwije n’uko bukeye. Icyambere mbona ni uko Imana yumvise amasengesho yanjye nubwo ntaragera kurwego rwakure nk’urwo nifuza ariko aho ngeze naho harashimishije kandi binanyerekako nshyizemo imbaraga nakora byiza kurusha ubu. Naho icyambabaje kurusha ibindi ni ukubura umubyeyi wanjye mama. - Bruce Melody
Bruce Melody yabonye izuba tariki ya 2/03/1992. Uyu musore yatangiye guhangwa amaso mu ruhando rwa muzika nyarwanda nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo 'Tubivemo' yabiciye bigacika mu mwaka wa 2012. Bruce Melody yakomeje kugaragaza impano ikomeye y'umuziki, kuri ubu amaze gutwara ibihembo bya muzika bitandukanye birimo Salax awards, ndetse akaba yaranitabiriye inshuro ebyiri irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho mu 2014 yaje ku mwanya wa 3, naho mu 2015 akaza ku mwanya wa 2, avuga ko kandimu myaka 24 amaze abonye izuba, isomo yize kuruta ayandi ku isi ari irijyanye no kwitondera guha icyizere umuntu mu gihe utaramumenyaho byinshi.
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Ntujy'unkinisha'
Reba amashusho y'indirimbo 'Incwi' yakoranye na Jamal
Reba amashusho y'indirimbo 'Imbere n'inyuma, aheruka gukorana na Dany Nanone
TANGA IGITECYEREZO